Advertising

“Urubyiruko turasabwa kwitanga muri byose kugira ngo tube intwari” ! Utwizihire Fleurette

02/03/25 11:1 AM
1 min read

Utwizihire Fleurette [ Trecy Cruz ] asanga ikintu cyatuma urubyiruko ruba intwari muri iki gihe ari ukwitanga mu bintu byose bifitiye Igihugu akamaro by’umwihariko.

Uyu mukobwa washinje umuryango Utegamiye kuri Leta ufasha abantu abana n’ababyeyi bafite ibibazo bitandukanye witwa  Giraneza Wigendere , yatangaje ibi ku Munsi w’Intwari uba buri mwaka aho wari ku nsanganyamatsiko igira iti:”Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi z’Iterambere”. Trecy yemeza ko bishoboka ko u Rwanda rwagira intwari gusa.

Mu magambo ye aganira na UMUNSI.COM Trecy yagize ati:”Buriya uyu munsi w’Intwari, ni umunsi ukomeye udusubiza mu mateka yacu, tukongera kwibuka abagize uruhare mu ku kibohora batakiri mu bazima ndetse n’abakiriho. Uyu munsi rero ndawukunda kuko numva nanjye nzaharanira ko ibikorwa byanjye bingirayo”.

Ababijwe ikintu gishobora gutuma urubyiruko ruba intwari. Fleurette, yagaragaje ko ikintu cy’ingenzi , ari ugushyira mu bikorwa icyo rusabwa ndetse byanashoboka rukitanga muri byose.

Ati:”Ikintu mbona cyakorwa kugira ngo tube intwari nk’urubyiruko, ni ukwitanga muri byose, aho dutumwe tugatumika. Ubu nibwo buryo bwo nyine bushoboka muri uru rugendo rw’iterambere u Rwanda rurimo no kuba intwari”.

Agaragaza ko bishoboka ko urubyiruko narwo rwafasha mu kurinda Ubusugire bw’Igihugu. Ati:”Tugomba kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu no kurinda indangagaciro na Kirazira, tukamaganira kure abafite ingengabitekerezo n’amacakubiri buri wese akimika ubutwari muri we, kuko aho duhurira hari ibiganiro tugirana kandi ibyo biganiro byafasha kurinda Igihugu”.

Yahamije ko kuri we zimwe mu ntego afite harimo no gukora ibyananiye abakabaye babikora bitewe n’ubushobozi afite. Ati:”Uko ngenda mbona ubushobozi buvuye ahantu hatandukanye ku bantu batandukanye, niyemeje gukora ibyananiye abakabaye babikora ndetse babifitiye n’ubushobozi”.

Ati:”Icyerekezo cyanjye ni ugufasha abanyantege nke mu butwari bwanjye nkitanga muri byose nkaba urugero rwiza mu rubyiruko”.

Iyo uganira na Utwizihire Fleurette wumvamo ko akunda igisirikare cyane by’umwihariko agafatira urugero kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nawe udasiba gukangurira Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange kwigira no gukorera Igihugu  cyababyeye binyuze mu gukura amaboko mu mifuka.

Utwizihire, ni umwe mu bakobwa babiri bashinze Umuryango Utegamiye kuri Leta witwa ‘Gira Neza Windendere’ ufasha abantu bafite ibibazo bitandukanye, birangajwe imbere no gukura abana ku muhanda, kubafasha kwiga [Kubishyurira ishuri , inkweto n’ibikoresho by’ishuri], ndetse no gufasha ababyeyi bakennye kwikura mu bukene.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop