Undi mugabo ukomeye yiyunze na M23

3 weeks ago
1 min read

Inkuru igezweho kugeza ubu muri DRC niya Rex Kazadi Kanda wigeze kwiyamamariza kuyobora Congo wamaze kwiyunga n’umutwe wa M23 nyamara yarabarizwaga no mu Ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi. Bamwe bavuze ko agambaniye Igihugu.

Mu mashusho agaragaza Rex avuga impamvu zatumye yiyunga na AFC/M23 , irwanya ubutegetsi bwa Antoine Felix Tshisekedi avuga ko ari ugushaka igisubizo ku kibazo cy’ubukungu Igihugu cye gifite.

Yagize ati:”Nishimiye kuba uyu munsi , ni njiye muri AFC, Mbashimiye mbikuye ku mutima kuba mwanyakiriye mu Cyama. Ni iby’agaciro kujya mu ikipe yanyu. Niteguye kwitanga ku bw’indangagaciro duhuriyeho”.

Muri 2023, Rex Kazadi yiyamarije mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ubwo yabaye mu Ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS, muri icyo gihe, yiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Rex mbere y’amatora yari yabwiye RFI ko ikibazo gikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congi ari icy’umutekano kandi ko ubuyobozi buriho , bwagaragaje ko budashoboye ku gikemura.

Yavuze ko kandi azahindura imibereho myiza y’abaturage ikaba myiza ndetse agateza imbere Igihugu n’ubwo atigeze atsinda amatora.

Bamwe bahamije ko kwinjira muri AFC/M23 kwa Kazadi ari ukugambanira Igihugu cyabo , baramunenga.

Mu gihe cyo kwiyamamaza, yigezezaga abaturage n’abayoboke be ko naramuka atowe, azagarura umutekano muri Congo ndetse akavuga ko yazamura umushahara w’Umusirikare.

Go toTop