Advertising

Umwihariko wi imbuto za coeur de boeuf (bakunda kwivugira karibebefu)

12/07/24 4:1 AM
2 mins read

Uru rubuto rugira amazina atandukanye bitewe n’akarere. Abenshi baruzi ku izina rya coeur de boeuf (bakunda kwivugira karibebefu) , nyamara abandi nabo barwita sharamariya. Iri zina rya sharamariya rishobora kuba ryaraturutse ku izina ry’uru rubuto mu gifaransa kuko mu by’ukuri izina bwite si coeur de boeuf ahubwo ni chérimole. Mu cyongereza ni custard apple.

Uru rubuto nubwo rudakunze kuboneka ahantu hose, nyamara ni rumwe mu mbuto z’ingenzi dore ko ruza mu mbuto zifasha umubiri wacu guhangana na kanseri. Uru rubuto rufatiye runini umubiri wacu haba umutima, uruhu, amagufa, n’ibindi.

Ibi byose bigize uru rubuto nibyo biruha ubushobozi bwo kugira indwara ruturinda, ndetse n’ibyo rutuvura.Nutritional Facts Cherimoya

Ibibabi bya sharamariya bifasha umubiri guhangana na kanseri naho ibishishwa byo ku giti bikavura indwara z’amenyo no kubabara ishinya, kimwe no kurwara ifumbi y’amenyo (kumwe woza amenyo ukava).

Akamaro ku buzima

Vitamini C nkuko duhora tubivuga ni ingenzi mu gusukura umubiri ivanamo uburozi ikanawurinda indwara kuko yongerera ubudahangarwa ingufu
Vitamin A ni nziza ku ruhu, amaso n’umusatsi
Potassium ifasha mu kurwanya gucika intege, ukagira ingufu mu mikaya
Magnesium ifasha mu kuringaniza igipimo cy’amazi mu mubiri. Ni nziza ku barwaye goute, rubagimpande no kuribwa mu ngingo

Umuringa ufasha mu kurinda kwituma impatwe

Fibre zifasha nazo mu kuvura impatwe no gutuma igogorwa rigenda neza

Sharamariya kandi ikoreshwa mu buvuzi gakondo bunyuranye. Igipondo cy uru rubuto ruhase gishyirwa ku bibyimba ibitobo n’ibikomere bigakira.

Igipondo cyayo ni umuti w’ibisebe

Coeur de boeuf – Pepiniere Tullus
Ibishishwa byumishijwe bigasekurwa iyo ubivanze n’amazi ukanywa ni umuti mwiza w’impiswi na macinya.
Kurya uru rubuto bifasha mu gutuma igikororwa cyoroha ukabasha kugicira bityo inkorora igakira vuba.
Nkuko kandi twabivuze igishishwa cy’igiti gifasha mu kuvura amenyo naho ibibabi bigafasha mu guhangana na kanseri.

Ibyiza 10 bya mbere ku buzima.

1.Kuba uru rubuto rukungahaye ku ntungamubiri by’umwihariko magnesium, bifasha mu kuturinda indwara zinyuranye z’umutima no guturika kw’imitsi y’amaraso

2.Niba wifuza imisatsi ko ikura neza, uru rubuto ruzabigufashamo

3.i urubuto rw’ingenzi ku bafite ikibazo cyo kutareba neza cyane cyane bwije kuko rukize kuri vitamini A

4.Kurya uru rubuto kenshi bigabanya ibyago byo kurwara rubagimpande n’izindi ndwara zose z’imitsi, no kuribwa mu ngingo

5.Niba ufite ikibazo cyo kubura amaraso, warya uru rubuto kuko rukize ku butare

6.Uru rubuto ni ingenzi ku bagore batwite kuko rukize ku muringa kandi kubura umuringa mu mubiri byongera ibyago byo gukuramo inda no kubyara umwana utagejeje igihe 7.

7.Ni urubuto rwiza ku bifuza kongera ibiro kuko rwifitemo ibinure n’amasukari byose byongerera ingufu umubiri

8.Uru rubuto rushobora gusimbura amata. Icyo usabwa ni ukwenga umutobe warwo kandi uzaza usa n’amata kandi ufatiriye. Gusa ntibivuze ko umutobe warwo uhuje 100% intungamubiri n’amata

9.Uru rubuto rurimo vitamini B6, ikaba ingenzi mu kuvura ikizungera kimeze nk’igicuri, kwiheba no kurwara ururimi rukaba rwazaho ibisebe rukanabyimba.

10.Kuba kandi rukungahaye ku muringa bituma ruba urubuto rwiza mu guhangana n’ibyago byo kwangirika amagufa.

Nyamara kandi nubwo uru rubuto ari rwiza hari ibyo ugomba kwitondera

Abarwayi ba diyabete kimwe n’ababyibushye cyane si byiza ko barurya kuko twabonye ko uru rubuto rufasha mu kongera ibiro kandi rurimo isukari nyinshi

Ntabwo ari rwiza ku mwana utarageza byibuze amezi 7. Nyuma yaho nibwo arwemerewe, kandi ukibuka kumukuriramo imbuto no kuruhata neza.Imbuto z’imbere ntiziribwa kuko ni nk’uburozi, zakugwa nabi mu nda. Uzikuramo ukazita cyangwa ukazitera.

Source:https://pepinieretullus.com

Sponsored

Go toTop