Vitamini B1 (yitwa Thiamine) ni imwe mu zigize urusobe rwa za vitamini B, ikaba vitamini y’ingenzi aho igira uruhare runini mu rwungano rw’imyakura (nervous system), ikanagira umumaro mu mikorere y’umutima n’imitsi y’amaraso.
Ituma umubiri uhinduramo ibinyamasukari isukari nayo ikoreshwa mu gutanga ingufu, inakoreshwa kandi mu gushwanyaguza ibinure na vitamini bikabyazwa ingufu.
Ni vitamini nziza irinda ubusaza, ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura, mu mikorere y’umutima, ubwonko no kwibuka kandi igatera appétit. Inazwiho kurinda amaso kurwara ishaza.
Uretse ibyo kandi inafasha mu mikorere y’imikaya (muscles) yo mu rwungano ngogozi, kimwe n’imikorere myiza y’uruhu, imisatsi, amaso, umunwa n’umwijima.
Inafasha umubiri guhangana na stress niyo mpamvu banayita vitamini irwanya stress.
Vitamini B1 iboneka he?
Mu bimera iboneka cyane mu bishyimbo, ibinyampeke (ibigori, umuceri, ingano, amasaka,…), ibijumba, imineke, ibihumyo, epinarie, urunyogwe,inyanya, ibihwagari, inaboneka kandi mu binyomoro, iminek, n’amashu ya chou-fleur.
Mu matungo iboneka mu nyama y’ingurube, ariko nanone birazwi ko ingurube ari yo soko ya mbere ya teniya iyo itateguwe neza ngo ishye bihagije. Iboneka no mu nyama y’umwijima n’umusemburo (yeast).Gusa guteka igihe kinini no kubika muri frigo umwanya muremure byangiza vitamini B1.
Icyitonderwa
Ubusanzwe vitamini B1 ntijya iba nyinshi mu mubiri kuko niyo ibaye nyinshi umubiri usohora idakenewe. Icyakora iyo umuntu ayitewe mu rushinge ashobora kumva ameze nk’uri gushya kandi akanacika intege mu mitsi.
Iyo ibaye nkeya, iteza mu mubiri ibibazo binyuranye. Kudashaka kurya, kubura ibitotsi, kunanuka, kutituma no kwituma impatwe, no kurwara imbwa (ibinya akenshi bifata mu mpfundiko ukananirwa kugenda kandi uribwa cyane).
Iyo bidakosowe hakiri kare nibwo umuntu arwara indwara yitwa Beriberi, iterwa no kubura vitamini B1.
Iyi ndwara irangwa n’imikorere mibi y’imitsi, umutima n’ubwonko. Byiyongera cyane ku banywi b’inzoga nyinshi, aho ananirwa gutambuka, agahora ahumbaguza anasusumira.
Umurwayi wa Beriberi anagira uduheri ku mubiri turimo amazi.
Bikosorwa no guhabwa inyongera irimo iyi vitamini haba mu binini cyangwa inshinge.
Ni byiza rero gufata ifunguro rikungahaye kuri iyi vitamini kuko nutayibona bazayigutera mu rushinge cyangwa uyirye mu binini.
Source: https://www.bioanalyt.com
Umwanditsi: BONHEUR Yves