Umwihariko wa Massage ikoresheje amabuye ashyushye (Hot stone massage)

1 month ago
1 min read

Massage ni uburyo bwo gufasha umubiri kuruhuka, mu gihe wumva urushye, ingingo zose zikubabaza, cyangwa se ushaka kugabanya stress. Muri rusange massage igufasha kumererwa neza mu mubiri, bigatuma amaraso ashyushye agenda neza ukamererwa neza nyuma yo kuyihabwa.

Massage ikoreshejwe amabuye (Hot stones massage) ni imwe mu bwoko bwa massage ikoreshwa n’amabuye ashyushye, ayo mabuye ntago ari amabuye asanzwe kuko nubwo aba ashyushye ntago atwika. Ayo mabuye ajya kumera nk’amakoro ava mu birunga.

Iyi massage bisaba ko ushyushya aya mabuye kuko niyo asimbura intoki ugereranije n’ izindi massage. Icyiza cyangwa itandukaniro ryayo ni uko ayo mabuye akoreshwa ku mubiri ashyushye bigatuma amaraso ashyuha, imitsi yipfunditse ikarekurana, umunaniro ugashira, ibice by’umubiri bibabara bigashira kubera ka gashyuhe kinjira mu mubiri kagafasha imitsi gukora neza. Ikindi iruhutsa cyane umubiri, umuntu akamererwa neza, imvune zose zigashira.

Umwihariko w’iyi massage y’amabuye ashyushye ni uko itanga umubiri mwiza kuko aya mabuye agenda ukuraho uduce tw’umubiri tuba dukeneye kuvaho ukongera ukiyiburura,ugasa neza, bityo ukamera neza hanze y’umubiri ndetse no mu mubiri imbere.

Hot stones massage kimwe nkizindi massage biba byiza iyo nta ndwara z’uruhu ufite, nta kibazo cya maraso ugira ,kandi bikaba byiza gukoresha massage umaze kurya.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop