Umwihariko Senegal irusha ibindi bihugu mu gukora tatoo

03/10/25 7:1 AM
1 min read

Mu muco wo muri Senegal bemezako umugore n’umukobwa mwiza agomba kuba afite inseko nziza igizwe n’ishinya yirabura cyane ndetse n’amenyo y’umweru. Ni muri urwo rwego usanga hari abagore n’abakobwa benshi bakoresha tatuages zihindura ishinya umukara haba abo mu mijyi ndetse no mu bo mu byaro.

Umugore witwa Marieme ukora akazi ko guhindura ishinya umukara avuga ko iyo tatuage bayikora mu mavuta yera ku biti byitwa shea ukabivanga n’ifu y’umukara n’amavuta yacaniriwe bakayikoresha urushinge.

Umukobwa wakorewe iyo tatuage yagize ati : “ Birababaza ariko iyo ubonye ukuntu inseko yawe yabaye nziza wibagirwa umubabaro wagize ubwo bagukoreraga tatuages”

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cyitwa mediacal daily usibye guhindura amenyo umweru bikanahindura ishinya umukara, izo tatuages na none usanga zirinda indwara zo mu kanywa nko kugira impumuro mbi, n’izindi

Tatuage yo ku ishinya nubwo usanga itagikorwa cyane muri Senegal ugereranije no mu myaka yo ha mbere, hari aho usanga bigikorwa bakavuga ko babikomora ku bisekuruza byabo kuko mu muco wo muri Senegal umugore mwiza yagombaga kurangwa no kugira ishinya y’umukara ndetse n’amenyo y’umweru.

Marieme yagize ati : “ Muri iyi minsi usanga umubare w’abakoresha tatuages zo ku ishinya ari bake kubera ko umuco w’abazungu wo gukunda ishinya zitari umukara wageze no muri Afrika, ariko hari abo usanga bagifite umuco wacu wo kumva ko umugore mwiza agaragazwa n’inseko nziza y’umukara n’umweru.

Abo rero bagifite uwo muco nibo usanga baza kutureba ngo tubakorere cyane cyane baba biganjemo abakobwa bashaka abagabo, abagore bakiri bato, n’abandi bantu bakunda kwiyitaho bya kinyafrika”

Nubwo bamwe bavuga ko izo tatuage zigira ingaruka nziza gusa hari nabo usanga bavuga ko bishobora guteza indwara zitari iz’ako kanya kubera imiti ikoreshwa mu gihindura ishinya n’amenyo.

Go toTop