Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwahaye inzira abacanshuro 288, barimo ba mudahusha (snipers) benshi baturutse muri Armenia, barwanaga ku ruhande rw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa M23.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Me Alain Mukuralinda, yabwiye Imvaho Nshya ko mbere y’uko aba bacanshuro babona inzira yo kugenda, habanje ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Armenia.
Yagize ati: “Ikindi gikurikira ni uko aba bacanshuro bafata imodoka bagakomeza urugendo bajya i Kigali, aho bazafata indege basubira iwabo.”
Ikiguzi cyo kuva mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no kuva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, kirishyurwa na Guverinoma ya Armenia.
Mukuralinda yagaragaje ko abacanshuro ba Armenia badashobora kunyura mu Rwanda hatabayeho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, kandi ko ibyo byose biri mu biganza bya Guverinoma ya Armenia, kuko ari abaturage babo.
Ati: “Ntibashobora guca mu Rwanda Guverinoma yabo itavuganye na Guverinoma y’u Rwanda. Niba hari indege zigomba kubatwara, niba hari bisi zigomba kubatwara, ni Guverinoma yabo igomba kubyitaho.”
Amakuru agera ku UMUNSI.COM avuga ko buri umwe muri bo yishyurwaga arenga ibihumbi 500$ku munsi, ku Kwezi akaba Ibihumbi 150 $ angana na 208,186,800 RWF
Abacanshuro bari mu Mujyi wa Goma, aho bakwemeye kumanika amaboko ubwo ingabo za M23 zafataga uyu Mujyi. Nyuma, abacanshuro bageze ku mupaka wa La Corniche, baherekejwe n’abasirikare ba M23, maze bakakirirwa n’abakozi b’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka.