Moussa Faki Mahamat Umuyobozi wa AUC ( African Union Commission) yasohowe munama yahuje Abakuru b’Ibihugu by’Imiryango ya EAC na SADC kugira ngo bigire hamwe ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo cyakemuka hatabayemo gukomeza imirwano bari mu muhezo.
Moussa Faki yasabwe mu cyubahiro cye gusohoka kugira ngo inama ibe mu muhezo nk’uko birimo gutangazwa n’abantu batandukanye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare nibwo Ambasaderi wa Tanzania muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Said Mashana yakiriye ku Kibuga cy’indege Umuyobozi wa African Union Commission ( AUC) , Moussa Faki wari witabiriye iyi nama.
Faki yari yitabiriye iyi nama mu rwego rwo guhagararira Umuryango abereye Umuyobozi kugira ngo higwe ku kibazo cy’umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iyi nama Perezida wa Tanzania Samiah Suluhu Hassan yavuze ko amateka azaba byinshi SADC na EAC nibakomeza kwicara bakareba abantu bapfa. Samiah yavuze ko iyo ntambara yashyize ingaruka nyinshi ku buhahirane, yangiza n’ibikorwa remezo.
Uwiyise Mwangi Maina kuri X yagize ati:”Muri Tanzania, Umuyobozi wa AUC Moussa Faki yasabwe gusohoka munama ya EAC na SADC.