Umutwe wa M23 yafashe umujyi wa Bukavu Itarwanye

02/14/25 19:1 PM
1 min read

Umutwe w’inyeshyamba za M23 kuri uyu wa Gatanu wigaruriye Umujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nta mirwano ibayeho.

Mu masaha ya nijoro kuri uyu wa Gatanu, inyeshyamba za M23 zinjiye mu mujyi wa Bukavu, nyuma yo kwigarurira uturere twa Kabamba, Katana, Kavumu ndetse n’ikibuga cy’indege kiri muri ako gace. Amashusho yafashwe n’abaturage bo muri uyu mujyi agaragaza inyeshyamba za M23 ziri muri Komine Bagira, ndetse amakuru avuga ko mu masaha ari imbere, zizagera mu mujyi ku mugaragaro.

Amakuru ava mu gisirikare avuga ko ingabo za Leta ya RDC zirimo FARDC, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi zamaze guhungira ku mupaka wa Congo n’u Burundi, bityo bigatuma M23 igera mu mujyi nta nkomyi.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ku wa Kane yahunze uyu mujyi, ndetse amakuru avuga ko ubu nta muyobozi wo ku ruhande rwa Leta usigaye muri uyu mujyi.

Bukavu yafashwe mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari mu Budage mu mujyi wa Münich, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano. Muri iyo nama, Perezida Tshisekedi yasabye amahanga “gufata inshingano zayo ku Rwanda” ashinja urwo gihugu kuba ari rwo rwateye igihugu cye.Ifatwa rya Bukavu kandi rikorwa nyuma y’ibyumweru bitatu M23 ifashe Umujyi wa Goma.

Go toTop