Mu gace ka Kumasi mu gihugu cya Ghana, umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko yahuye n’akaga gakomeye ubwo yageragezaga gukiza umugabo n’umukunzi we barwanaga, bikarangira yishwe atewe icyuma. Iyi nkuru yagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bagaragaje akababaro n’uburakari batewe n’aya mahano.
Uyu musore, witwaga Yaw Sarpong, ngo yari yagiye gusura inshuti ze ubwo yahuraga n’uyu mugabo n’umukunzi we barimo barwana mu nzira, bari gupfa ko umugabo afashe uwo mukunzi we ari kumuca inyuma mu kizu kiri aho hafi.
Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugabo yagaragaraga nk’ufite umujinya mwinshi kandi ngo yari yahahamuye uyu mukunzi we. Mu gihe Sarpong yageragezaga guhosha iyi mirwano, byaje kurangira uyu mugabo amuteye icyuma ku mutima, arapfa.
Nyuma yo kumva ibivugwa n’abaturage n’abari bahari, Polisi ya Ghana yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rwa Yaw Sarpong. Umuyobozi wa polisi muri ako gace, ACP Akwasi Annor Arhin, yavuze ko bakeka ko uyu mugabo yaba yarafitanye amakimbirane akomeye n’umukunzi we. . Yakomeje avuga ko ubu batangiye gushakisha uyu mugabo kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Abaturage b’i Kumasi bagaragaje akababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa Yaw Sarpong. Abenshi bavuze ko ari igikorwa cy’ubugome kandi gisaba ko abagize uruhare muri iki cyaha bahanwa by’intangarugero. Bagaragaje ko Yaw yari umusore mwiza kandi witonda, wari ufite ahazaza heza, bityo urupfu rwe rukaba ari igihombo gikomeye ku muryango we no ku gace kose.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga nabo ntibatinze kugaragaza akababaro kabo kuri iki kibazo. Bamwe basabaga ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo n’ibindi bikorwa by’urugomo. Bagaragaje ko iki kibazo kidasize inyuma umuryango n’inshuti za Yaw, kandi ko bakwiye gufashwa mu buryo bwose bushoboka.