Advertising

Yagikuye ku musore bakundanaga wagiye ku rugamba ! Umusizi Kibasumba Confiance yatuye M23 igisigo

01/29/25 15:1 PM
1 min read

Umusizi Kibasumba Confiance, umwe mu mpunzi zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zicumbikiwe mu Rwanda, avuga ko yahimbye igisigo nyuma y’ishavu n’umunezero, agamije gutera imbaraga abarwanyi bo mu mutwe wa M23.

Uyu mutwe umaze igihe urwana mu kurwanira uburenganzira bwabo, kandi Kibasumba avuga ko igisigo cyitwa “Ubasuhuze” cyari kimaze umwaka cyanditswe, ariko yari acitse intege zo kukigeza ku bantu kugeza ubwo ahise agishyira ahagaragara tariki 27 Mutarama 2025.

Kibasumba yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iki gisigo yagikuye ku musore bakiganaga, wahagaritse amasomo akajya ku rugamba, nyuma akamusaba ko yazamwandikira igisigo kimushimisha. Uwo musore yamubwiye ati: “Niba wabaye umusizi, wazaduha igisigo kituvugaho, kitwereka imbaraga, tukarushaho gukora neza.”

Uyu musizi akomeza avuga ko yatekereje ku buzima bw’impunzi, imibereho yazo, urukundo bafitiye abantu babo, ndetse n’icyizere cyo gutaha, ariko icyo gisigo cyari cyaramuteye imbaraga mu rugendo rwo kurwana. Nyuma y’igihe kinini, akibona ko uwo musore yagiye ku rugamba akagwa, byamutesheje intege ariko kandi byatumye yongera kumva ko agomba gukomeza ibyo yari yarabemereye.

Kibasumba avuga ko, nk’umusizi, yashatse gushyira ahagaragara igisigo nyuma yo kubona ko abacanshuro bo mu mutwe wa M23 batangiye kubona intsinzi, ndetse n’umujyi wa Goma ukaba warafashwe, ibintu byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora. Ibyo byose byatumye agira umwete wo gushyira hanze “Ubasuhuze”.

Agaruka ku ifatwa ry’Umujyi wa Goma, Kibasumba avuga ko byamubereye nk’umunezero wivanganye n’ishavu, kuko yasobanukirwa neza ko icyo yagombaga kugeraho cya nyuma cyari kigiye kugerwaho, ariko mu buryo butandukanye n’uko yari yabyifuza. Yagize ati: “Birababaje kubona umuvandimwe wanjye aguye ku rugamba, ariko nanone ukabona intsinzi yagezweho kandi ko ibyo yaharaniye byagezweho.”

Kibasumba asanga abavandimwe bagwa ku rugamba batagendera ubusa, kuko baba barwana ku gihugu cyabo, kandi ko ibyishimo byabo ari uko batavukanye n’ibigwari ahubwo bavukanye n’intwari.Uyu musizi akaba azwi kandi ku bisigo bitandukanye byarimo Impanuro yafatanyije na Rumaga, Indahiro yafatanyije na Yvany Mpano, Amahitamo yafatanyije na Racine na Mr Kagame n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop