Advertising

Umusirikare yirashe nyuma yo gusanga umukunzi we ari kumuca inyuma

30/09/2024 16:52

David Wabule, Umusirikare wo mu ngabo za Uganda [UPDF] yirashe kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 nyuma yo gusanga umukunzi we ari kumuca inyuma hamwe n’undi mugabo.

Aya mahano yabereye mu gasantere ka Kaabong , mu Majyaruguru ya Uganda ahabarizwa Batayo ya 45 mu Gisirikare cya Uganda.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyanditse ko Wabule David yagiye muri ako Gasantere kwinezeza yagerayo agasanga umusirikare mugenzi we witwa Ngabirano Geld Akampulira ari mu kabari hamwe n’umukunzi we bari kwishimana.

Uyu yahise agira umujinya asubira mu kigo cya Gisirikare, azana imbunda yuzuye amasasu atangira kwirasa. Amasasu atangiye kuvuga , Ngabirano n’umukobwa bari kumwe bahise bajya kwihisha mu kindi cyumba, Wabule David arabashaka arababura.

Uyu amaze kubabura nibwo yafashe imbunda arirasa ahita apfa.

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu. Hagati aho abasirikare babiri batawe muri yombi hamwe n’uwo mukobwa bivugwa ko yari umukunzi wa nyakwigendera.

Uwo mukobwa yari asanzwe akora muri ako kabari kabereyemo insanganya.

 

Previous Story

Uganda: Umunyarwanda yanizwe n’inyama iramwica

Next Story

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Latest from HANZE

Go toTop