Umushoramari Nelly yazinutswe i Burayi bitewe n’agasuzuguro k’abazungu

03/04/25 11:1 AM
1 min read

Nelly nyuma yo kunyura mu buzima butandukanye ndetse bugoranye, ntaho atageze ashakira ubuzima kugeza ubwo yisanze i Burayi ndetse aza  kuhashakira umugabo.

Inkuru y’ubuzima bwe yayisangije abakunzi be abinyujije kuri YouTube channel iri muzikomeye cyane hano mu Rwanda ariyo ISIMBI TV.

Nelly ni umu mama w’abana batatu, kuri ubu batuye i Kigali hafi ya bussines ze gusa afite ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi mu Bugesera.

Mu nama akunze kugira abanhyarwanda muri rusange adukangurira kureka gutoranya akazi. Bitewe nuko yagiye azenguruka ibihugu bitandukanye yasanze abanyarwanda aritwe dukunze kwihitiramo gukora akazi akazi koroheje ndetse katagoranye nyamara kaba gahemba acye ugereranyije nibyo twinuba gukora.

Nelly nyuma yo kumenya ko tutibera ahubwo tuberaho abana bacu ndetse n’abagize imiryango yacu icyiyubaka byatumye ashirika ubute ndetse nta akazi yasubiza inyuma kabone niyo yaba ari ugukuka ashyiramo boot ubundi agafatanya n’abandi.

Uyu mu mama wamwumva gutya ugakeka ko akiri umuntu wiyubaka cyangwa ubuzima we butarahabwa umurongo, nyamara ageze ku rwego mu minsi 5  gusa ashobora kwinjiza miliyoni 3. Ndetse mu gihe yasaruye amashyamba ye, cyangwa yashyize ku isoko ibyavuye mu bworozi na miliyoni 10 arazirenza.

Ubwo Sabin yamubazaga impamvu atagira office akoreramo kandi afite amafaranga yatuma  akoresha itegeko ubundi bigakorwa, yatanze urugero rwa mu shuti we ukorera NGOs runaka ngo yabonaga akora cyane kuburyo yaburiraga umwanya n’umuryango we, ibyo kuri we abifata nk’ubucakara.

Mu gusoza ikiganiro yagarutse ku buzima yabayemo I Burayi bugatuma afata umwanzuro wo kwigarukira mu Rwanda, yatangaje ko hari nk’ubwo yabaga yigendera mu muhanda abantu bakamutera cyangwa bakamwambura ibyo yabaga avuye guhaha.

Kuba I Burayi uri umwirabura ni urugamba rukomeye ndetse bisaba kugira umutima ukomeye, dore ko hari nkubwo utukwa n’utwana duto cyane. Hari nku umwana w’imyaka 7 gusa kamubonye mu muhanda ngo kakamutuka ati ‘’ you’re a monster’’.

Ibyo ndetse n’ibindi abirabura abantu babayemo I Burayi harimo kwimwa ubutabera igihe bwasagarariwe, ndetse kubona ibyangombwa bikagorana bi mubyatumye yumva ashaka kubaho ubuzima bwe yigenga ndetse yisanzuye ahitamo kwigarukira mu Rwanda.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

 

Go toTop