Advertising

Umuraperi Lizzo yageze ku ntego ye yo gutakaza ibiro

01/26/25 9:1 AM
1 min read

Umuhanzikazi Lizzo wasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye kwifatanya nawe mu byishimo nyuma yo kugera ku ntego ye yo gutakaza ibiro.

Ni mu butumwa yanyujije kuri konti ye Instagram yifashishije igisubizo kigaragaza ko yatakaje ibiro nyuma y’urugendo rurerure ahanganye no kugabanya ingano y’umubiri Imana yamuhaye.

Yashyize hanze amashusho ye ya mbere atari yananuka agaragaza ko ari ibyishimo kuri we , maze agafata akanya acinya akadiho.

Ntabwo yigeze agaragaza ingano y’ibiro afite kugeza ubu, ariko Lizzo yahishuye ko BMI yari afite mbere yagabanutseho 10% agatakaza 16% by’umubiri.

Yabwiye abafana be ko mu myaka ibiri ishize yakoresheje imbaraga nyinshi cyane.

Ubusanzwe yitwa Melissa Viviana Jefferson, ni umuhanzi mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavukiye muri Detroit, mu Leta ya Michigan nyuma aza kujya gutura muri Texas kuri ubu afite imyaka 36 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop