Ku munsi wejo hashize tariki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo mu bitaro bya Kibirizi havuye inkuru y’inshamugongo ku muryango wa Nyirangondo Espérance ko Nyirangondo Espérance yitabye Imana.
Nyirangondo Espérance ubusanzwe ni umukecuru bigaragara ko yari akuze, ndetse yamamaye kubera invugo yazanye ya “Abakbwa bafite ubushyuhe n’abasore bafite ubushyuhe”.
Ku munsi wejo mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba nibwo umwuzukuruza we yatangaje ko Nyirakuruza yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze iminsi arwariye. Uyu mwuzukuruza we kandi yatangaje ko Nyirangondo Espérance arasezerwaho bwanyuma kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024.
Ubusanzwe uyu mukecuru wajyaga uvuga ko akunda prezida Paul Kagame, yari atuye mu karere ka Gisagara, ari naho Dj Pius na Bruce Melodie bajyaga bajya kumusura.