Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri TikTok, Abba Marcus umuhungu mukuru wa Jose Chameleon yashimiye cyane Zawedde kubugwa neza bwe mu gufasha umuhanzi Jose Chameleon urembeye muri Amerika.
Abba Marcus akaba umuhungu mukuru w’umunyamuziki Jose Chameleon, yashimangiye ko uyu mugore witwa Juliet Zawedde umaze kumenyekana ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye kubwo kwita kuri se, avuga ko agira umutima mwiza cyane.
Yavuze ko kuba Se yari mu bihe bigoye , yari akeneye umuntu w’umutima mwiza, bityo Juliet Mwedde akaba yarabashije gukora igikwiye.
Ati:”Arimo kwita kuri Papa neza cyane kandi ni ibintu nishimira nukuri”.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka , hari amakuru yafashwe nk’ibihuha yagaragaje ko Jose Chameleon watandukanye n’umugore we wa mbere, ari mu rukundo na Juliet Mwedde biturutse ku mashusho yabagaragaje bishimanye.
Nyuma y’ayo makuru, uyu mugore yahise aherekeza Jose Chameleon muri Amerika aho arwariye kugira ngo amwiteho.
Amakuru avuga ko kugeza ubu Jose Chameleon n’umuvandimwe we Weasel bari kuba mu nzu ya Juliet Mwedde iri muri Leta ya Boston, Chameleon akaba arimo kwitabwaho n’abaganga (Rehabilitation).
Dr Jose Chameleon ni umwe mu bahanzi bakomeye Afurika ifite binyuze mu bihangano bye yagiye akora bigakora benshi ku mutima.