Umugore yanze gutera akabariro n’umugabo we amusohorana n’abana be 3 mu ijoro

4 weeks ago
1 min read

Umugabo wo muri Nigeria , yasohoye umugore we nijoro hamwe n’abana be 3, kubera ko yanze ko baryamana ngo bishimishe nk’umugore n’umugabo. Iki gikorwa kikaba gikomeje kunengwa n’abatari bake.

Ni amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko ku rubuga rwa X aho byavuzwe ko umugore yahatiriwe gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we, yabyanga akamusohorana n’abana be.

Uwabyanditse kuri X yagize ati:”Inkuru ibabaje y’umugabo wataye hanze umugore we n’abana 3 amuhoye ko yanze ko baryamana”.

Benshi bavuze ko ari uguhohotera umugore mu buryo bw’indengakamere kuko ngo uwo mugabo atari akwiriye gusohora uwo mugore amuhoye ibyo yanze.

Uwiyise Dr African Price yagize ati:”Iri ni ihohoterwa ryeruye, Umugabo uri kubaha impamvu yanze , akwiriye kumenya ko afite uburenganzira bwo kubikora hanyuma kumuhatiriza ni ukumufata ku ngufu”.

Khabo yagaragaje ko ari ubunyamaswa gusohora abana mu ijoro hejuru y’amakosa batakoze agira inama abagabo kumenya uko bakwiriye kwitwara aho gushyira ubuzima bw’abana babo mu kaga.

Go toTop