Umugore wa The Ben , Uwicyeza Pamella , ahangayikishijwe cyane n’abamwiyitirira ku mbuga Nkoranyambaga bakiba abantu batandukanye mu izina rye.
Uwicyeza Pamella yasabye abakunzi be guhagarika gukurikira abo bantu ndetse bakaba banamufasha gusaba ko zakurwaho bakora ibizwi nka ‘Report’ . Uwicyeza Pamella akaba yikije kuri Tiktok cyane n’urubuga ruriho abamwiyitira benshi.
Uwicyeza Pamella, avuga ko atarwanya Konti z’abafana be cyakora ko hari Konti z’abantu bamwiyitirira bagashyiraho amafoto ye n’amashusho ye buri munsi kandi mu izina rye.
Ati:”Nyumve neza , sindwanya Konti z’abafana ariko izo si zimwe muri zo, bashyiraho buri kimwe bakuye kuri Snap na Instagram Stories yanjye, bakabishyiraho mu izina ryanjye niyo mpamvu nta gipositinga amashusho n’amafoto yanjye”.
Yakomeje agira ati:”Birababaje , bakoresha izina ryanjye basaba abantu amafaranga. Bamwe baramborotse [Block], Mu mfashe dusabe kuzikuraho mureke no kubakurikira[Unfollow].Imana ibahe umugisha”.
Uwicyeza Pamella , yavuze ko nta Twitter agira cyangwa Facebook ahubwo ko akoresha Instagram gusa, atanga umucyo kuri konti za Twitter na Instagram zikoreshwa mu izina rye.
Uwicyeza Pamella ni umugore wa The Ben akaba umunyamideri watangiye kumenyekana cyane nyuma yo kujya mu irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Rwanda 2019. Kuva ubwo ubwiza bwe, bwatumye benshi batangira gufungura Konti zitandukanye bakabikoresha mu mazina ye bagamije kumenyekana no kumenyekanisha ibyo bakora.