Umugore wo muri Tanzania , ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gushaka amafaranga akirya akimara ngo yishyurire umugabo we Kaminuza ariko ya yirangiza yabonye n’akazi, agahita amutana abana babyaranye.
Getrude Yohana avuga ko ari we wishyuriye umugabo we amafaranga yose y’ishuri [School Fees], arenga TZS 3.5 Miliyoni, ni ukuvuga agera kuri 1,881,127 RWF gusa ngo akaza guhita amuta akibona akazi ko gukora muri banki.
Abo bombi Getrude Yohana n’umugabo we wa mutaye bari bafitanye abana babiri.
Avuga ko yahuye n’umugabo we witwa Ramdhan muri 2009 ubwo uwo mugabo yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye [High School], bakundana imyaka igera kuri 2 hanyuma baza kubana muri 2011 ariko babana ari abakene nta mafaranga ahagije bafite.
Yagize ati:”Narimfite akazi kadahoraho nawe akora mu kigo cy’abantu bacunga umutekano , nyuma aza kunyegera ambwira ko ashaka kujya kwiga Kaminuza kuko yari yatsinze neza amashuri yisumbuye”.
Yakomeje avuga ko umwaka wa mbere wa Ramdhan muri Kaminuza wagenze neza ariko umwaka wa Kabiri amafaranga amakabura.

Ati:”Amafaranga amaze kubura, nagiye ku kazi aho nakoraga mfata inguzanyo ya TZS 600,000 angana na 322,479 RWF ndayamuha arishyura akomeza kwiga. Nyuma y’ibyo byose, nakoraga amanywa n’ijoro kugira ngo mbashe gutunga umuryango ndetse nawe nkajya ndamuha n’andi mafaranga yo kwishyura no gusohora impapuro yakoreyeho imikoro kugeza arangije”.
Getrude avuga Ramadhan arangije kwiga muri 2013 , bakomeje kubana mu mezi 6 ya mbere ari nta kibazo mu rugo rwabo.
Ati:”Yatangiye guhinduka nyuma y’Amezi 6 arangije kwiga, aho yatangiye kunyubahuka, avuga ko arambiwe kubana n’umuntu wize amashuri atandatu gusa ndetse w’umukene kuko icyo gihe yari yamaze kubona uwo bahuje ibyo byose birimo n’amashuri”.
Avuga ko batandukanye, agategekwa kujya atanga indezo ariko nabyo bikagorana ndetse ngo akajya amushyira abana aho yakoraga bikarangira amuteye ubwoba ko hari icyo azakora naramuka adahagaritse ku mwirukaho n’abana.
Ati:”Najyanaga abana aho yakoraga , nyuma aza ku ntera ubwoba avuga ko hari icyo azakora ni ndamuka ntahagaritse gukomeza ku mwirukaho”.
Getrude avuga ko yanyuze mu buzima bubi yatewe n’ayo mafaranga yishyuriye umugabo wamutaye agaragaza ko imbaraga asigaranye n’icyizere afite agikura ku bana be aharanira ko bakura neza.
Uwo mugabo avugana na Ayo Tv, yagaragaje ko Getrude abeshya kuko ngo muri icyo gihe nta kazi yagiraga.
Ati:”Muri icyo gihe ntakazi yagiraga, ntabwo nzi ibyo by’amadeni yafashe , kandi niba yarabikoze ntabwo yambwiye ndetse nta n’ubwo yanyeretse inzandiko zabyo zibihamya”