Advertising

Umugabo waciye inyuma umugore we yazengurukijwe isoko yambaye icyapa byanditseho

11/27/24 10:1 AM
1 min read

Imwe muri video ziri guca ibintu kuri X ni iyu umugabo wari wampitswe icyapa kanditseho imbereye ni inyuma ko yaciye inyuma umugore we igihe kigera ku myaka ibiri.
Muri iyo video yafatiwe i New York, uyu mugabo n’umugore bagaragaye barimo bamanuka mu isoko ryitwa  Walt Whitman Mall, ubwo umugabo yari yambaye icyapa naho, umugore asunika perambulator (agakoresho umwana aba aryamyemo).

Sibyo gusa kuko umugore yacishagamo agaharara nuko agatumirira abantu kuza guha urwamenyo umugabo we wari umaze imyaka igera kuri ibiri amuca inyuma.
Mu magambo yaherekesheje iyo video yavuze ko kandi umugabo we wamucaga inyuma bari bafitanye umwana wabo ariwe yafi afite ndetse  anamutwitiye uwa kabiri.

Ubwo video yashyirwaga hanze abantu benshi bayisamiye hejuru dore ko mu mwanya muri yahise igira ibitekerezo birenga miliyoni 5.
Mu mwanya wahariwe gutanga cyibitekerezo, abantu benshi barwaniriye umugabo.

Dore ko hari uwanditse ati : “Kureka umugore wawe akaguteza urubwa rungana gutya ni ukwitonda ugakabya”.
Ni video yagarutsweho cyane ndetse ikurura impaka zu urudaca ubwo bamwe bavugaga ko icyo gihano cyari gikwiye abandi bo bakabyamaganira kure bavuga ko ari ukumwandagaza nawe ubwe atisize

Sponsored

Go toTop