Carl Dean , umugabo wa Dolly Parton yapfuye ku myaka 82 nk’uko byatangajwe na Dolly Parton ubwe. Ni itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere mu masaha y’umugoroba avuga ko bari bamaranye imyaka 60.
Dolly Parton yatangaje ko umuhango wo gushyingura uyu mugabo uzaba mu muhezo w’abagize umuryango we gusa.
N’ubwo hatatangajwe icyo yazize Carl Dean yari asanzwe arwaye indwara ya Alzheimer yamufashe muri 2019 akaba ari indwara ituma habaho gutakaza ubwenge, kwibagirwa , guhinduka mu mico no gutekereza nabi.
Carl Dean na Dolly Parton bashakanye muri 1966 nyuma yo guhura bwa mbere mu 1964 i Nashville. Carl Dean yafashije cyane Dolly Parton ndetse kenshi yakunze kuvuga ko ari wari urukundo rwe rwa mbere kuko ngo bakundanye bagihuza amaso.
Uyu mugabo yari asanzwe ari umukozi w’imihanda yakundaga cyane Dolly Parton kuko muri 2016 bombi bongeye gusubiramo isezerano ryo gukundana basezerana bundi bushya. Muri 2012 Dolly Parton yanditse indirimbo yise ‘From here to the Moon and Back’ byavuzwe ko ari indirimbo yandikiye umugabo we Carl Dean.
Mu itangazo ry’uko Carl Dean yapfuye , Dolly Parton yagize ati:”Carl Dean umugabo wa Dolly Parton yapfuye ku wa 03 Werurwe i Nashville ku myaka 82.Azashyingurwa n’umuryango we wahafi gusa. Yari asigaranye n’abavandimwe be Sandra na Doninie”.
Yakomeje agira ati:”Carl Dean nanjye twamaranye imyaka myinshi myiza turi kumwe. Amagambo ntabwo yasobanura ibihe twagiranye mu myaka 60. Mwarakoze kumusengera no kutuba hafi. Umuryango wasabye ko waba wonyine muri ibi bihe”.
Dean na Dolly bagombaga kuzizihiza isabukuru y’imyaka bamaranye tariki 30 Werurwe uyu mwaka.
RIP