Advertising

Umugabo bahuriye kuri Facebook yamwatse amafaranga amubwira ko azamugira umugore ku munsi w’ubukwe ntiyaza

01/25/25 18:1 PM
1 min read

Umugore wo mu gace ka Kitale yagaragarije urukiko ko yahuye n’umugabo witwa Moses ari we umwandikiye kuri Facebook , akamubwira ko yifuza ko bakora ubukwe, akamugira umugore n’abana be babiri, ariko bikarangira amuriye amafaranga menshi.

Melvine Nanjala Macheso, yagize ati:”Yarabanje ansaba ubushuti kuri Facebook, uwo mwanya nkibyemera ahita anyandikira ubutumwa ambwira ko adashaka umukobwa wo gukundana nawe ahubwo ashaka uwo kugira umugore”.

Yakomeje agira ati:”Ntabwo nari narigeze mpura nawe na mbere hose, gusa twaje kujyana kwa Pasiteri washakaga ko bahura. Moses yaraje tujyana kureba Pasiteri, amubwira ko ashaka kungira umugore akita kubana banjye babiri”.

Nyuma ngo Moses yaragarutse, agurira abagize urusengero bose ibyo kunywa aha pasiteri n’umugore we amafaranga angana n’ibihumbi 2 Ksh [Arenga Miliyoni 21 RWF]  yari yasabye Nanjala.

Ibi bikorwa ngo byatumye abantu bose bamukunda ndetse bose bamufata nk’umukire kandi ntaho bihuriye.

Ati:”Ubwo yagarukaga, yanyoherereje amafoto y’inzu nini nziza avuga ko yayitwubakiye nanjye ndishima ngo ngiye gushakana n’umugabo w’umukire. Kuva ubwo yahise yihutisha ubukwe bwacu kandi avuga ko adashaka ubuciriritse”.

Ati:”Byageze ku munsi w’ubukwe, ambwira ko ari kuri Bank aho yari agiye gufata inguzanyo yo kurangiza inzu yacu turabanamo, ariko ambwira ko ari kubona biratinda bityo ko nkwiriye gushaka uwo mba nsabye 10,000 Ksh akazayamusubiza nyuma”.

Yakomeje agira ati:”Ayo mafaranga narayagujije ariko mu bukwe ntiyaza ndetse n’amafaranga ntiyayatanga. Urusengero rwari rwuzuye , nari niteguye kandi buri wese yari ahari uretse we. Naramuhamagaye inshuro nyinshi anyitabye arambwira ngo yabuze umusimbura mu kazi bityo ntabwo akije”.

Kuri Nanjala ngo yatakaje icyizere kuri buri umwe wese ariko agasaba ubutabera ko bwwamufasha kumushakira uwo mugano akamufasha kwishyura amadeni yose yafashe ku bw’ibinyoma bye

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop