Advertising

Umubyeyi wa Mariah Carey na mukuru we bapfiriye rimwe

27/08/2024 07:59

Icyamamare muri muzika Mariah Carey yagize ibyago bikomeye nyina Patricia na mukuru we Alison bapfira umunsi umwe nk’uko uyu muhanzi yabyemeje.

Mariah Carey yagize ati:”Umutima wanjye urashengutse kuko napfushije mama mu cyumweru gishize. Byongeyeho mu bintu bi babaje kurushaho , mukuru wanjye nawe yabuze ubuzima kuri uwo munsi”.

Mariah Carey watwaye ibihembo byinshi bya Grammy Awards, yatangaje ko yagize umugisha umubyeyi we agapfa bari kumwe. Kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana andi makuru ku cyateye izo mpfu ndetse na Mariah Carey ntabwo yigeze agira andi makuru ashyira hanze.

Patricia wari ufite imyaka 81 , nawe yahoze ari umuhanzi akaba n’umutoza w’ijwi wari ufite inkomoko mu gihugu cya Ireland na Amerika.

Muri 2020, umuhanzi Mariah Carey yashyize hanze igitabo yise ngo ‘The Meaning of Mariah Carey’ cyagarukaga ku buzima bwe. Muri iki gitabo yavuze ku mubano we na nyina ndetse ashimangira ko umubano wabo wamuteye akababaro n’urujijo.

Carey yavuze ko hagati ye na nyina hagiye havukamo ishyari cyane. Yagize ati:”Ishyari mu kazi rizira mu gutera imbere, ariko iyo uwo muntu ari mama wawe , ishyari riboneka kare. Ni ibintu bibabaje by’umwihariko”.

Mariah Carey w’imyaka 55, yavuze k’urukundo yakundaga nyina cyane gusa na none agashimangira ko nyina yatumye abaho mu buzima butari bwiza. Ati:”Kuri Pat, mama , we , nemera ko yakoze ibyo yari ashoboye. Nzagukunda uko nshoboye kose, iteka”

Mu kiganiro yagiranye na Gayle King muri 2022, yongeye gushimangira ko nyina ariwe wa mwinjije muri muzika cyakora ngo ubuzima bwe na mukuru we bwarimo ibibazo gusa.

Muri iki gitabo ‘The meaning of Mariah Carey’ yasobanuye ko yari yarashyizwe ku ruhande na mukuru wari ufite imyaka 63 na musaza we Morgan dore ko nyuma y’aho asohoreye igitabo, mukuru we Alison yagiye kumurega akavuya ko icyo gitabo cyari icyo ku mwibasira.

Muri 2002 nibwo Mariah Carey, Alison na Morgan babuze umubyeyi wabo witwaga Alfredy wapfuye afite imyaka 72 y’amavuko agahitanwa na Kanseri.

Mariah Carey afatwa nk’umuhanzikazi wahiriwe n’umuziki kurusha abandi ku Isi binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; All I want for Christmas Is You. Carey kandi afite agahigo nk’umuhanzikazi ufite indirimbo nyinshi zaciye uduhigo kuri Billboard 100 Hots Chats.

Ni we muhanzikazi wagurishije Kopi y’indirimbo ze zingana na Miliyoni 220 ku Isi. Mariah Carey yabaye umukemurampaka mu irushanwa rya Idol.

Previous Story

“Ese kuba icyamamare byaba bimaze iki, mu gihe Ijuru ryaba ritazi izina ryawe ?” ! Yolo The Queen

Next Story

Bien Aime uri mu Rwanda yavuze ko ari umugisha kuri we gukorana na Bruce Melodie

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop