Amakara ashobora kugufasha kugira amenyo y’umweru n’ubo iyo uyareba uba ubona yo asa umukara. Anastasie inzobere mu mirire aratubwira uburyo wakoresha ifu y’amakara n’indimu ukagira amenyo y’umweru.
Mu nshuro woza amenyo ku munsi ufatamo inshuro imwe ugafata ifu y’amakara iyunguruye neza ugashyira ku buroso wogesha amenyo hejuru ukarenzaho umutobe w’indimu cyangwa se ukabanza ukabivangira mu gikoresho bikamera nk’ubugari ukabishyire ku buroso bwoza amenyo
Oza mu menyo witonze uzamura hasi ukamanura hejuru uko ubikora buri munsi niko amenyo yabaye umuhondo cyangwa se akazaho indi myanda genda asubirana isura akaba umweru nkuko yahoze mbere.
Iyo ukoresha ubu buryo kugirango ubone ingaruka nziza wirinda gukoresha itabi n’inzoga ndetse n’ikawa kuko bigira uruhare mu gutuma amaenyo ahindura abara ntabe agisa umweru. Iyo ugeze ku rugero wifuza rero nabwo wirinda gukoresha ibyo twavuze haruguru kugirango amenyo yawe atongera gusubir inyuma agasa nabi.
Ubwo rero ni uburyo bworoshye kandi buhendutse bwatuma ugira amenyo y’umweru dore ko usanga buri wese aba yifuza kugira amenyo y’umweru.
Umwanditsi:BONHEUR Yves