Umugabo witwa Benjamin Agaba yikongeje wese ubwo yari agageze iruhande rw’inyubako ikorerwamo n’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda agaragaza ko impamvu ari uko ishyaka rye ritamufasha.
Agaba avuga ko imitungo ye yangijwe n’abagize ishyaka rya National Unity Platform , bigatuma umuryango we usigara hanze udafite aho kuba. Uyu mugabo yabanje kwambara imyambaro y’Umuhondo mbere y’uko yitwika wese mu buryo bukomeye.
Abatangabuhamya bavuga ko Benjamin Agaba yashyizwe mu buzima bukomeye no kwirengagizwa n’Ishyaka rye nyuma yo kumusenyera inzu.
Avuga ko yasabye ubufasha Umunyamabanga Mukuru w’iryo Shyaka rya National Unity Platform ariko umwaka ukaba ushize ntacyo ahawe akaba yahisemo kwiyambura ubuzima.
Mu mashusho arimo kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, uyu mugabo agaragara yafashwe n’umuriro umubiri wose hanyuma Polisi ikaza kumutabara ikoresheje amazi nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda.