Advertising

Couple in love, Barcelona, Spain

Ubwiru buba mu gusomana uhumirije

10/30/24 10:1 AM
1 min read

Gusomana ni umuco utari usanzwe mu Banyarwanda ariko uri kugenda ufata indi ntera. Hari ugusomana bifatwa nko gusuhuzanya bisanzwe no gusomana bigamije gushimishanya ari nabyo bimara umwanya ugereranyije no gusomana byo gusuhuzanya.

Akenshi abasomana bagamije gushimishanya iyo ubitegereza usanga bahumirije. Iyi nkuru iragaragaza impamvu eshanu zituma abantu bahumiriza iyo bari gusomana.

1.Kureka iminwa ikivugira: Ubusanzwe umunwa ni cyo gice cy’umubiri kidufasha mu kuvuga, uretse kuvuga ngo usohore amagambo mu rukundo hari amagambo atabasha kuvugika akenshi aba ari nk’ibyiyumviro umuntu yagira ariko atabasha kubona uburyo abigaragaza ugasanga mu gusomana n’umukunzi wawe nibwo buryo bwonyine wakoresha iminwa yawe mu kuvuga bimwe bikuri ku mutima.

2.Kugaragaza umunezero: Akenshi mu kugaragaza ibyishimo dufunga amaso ; hari abafunga amaso bishimiye indirimbo nziza bari kumva, hari ufunga amaso ari kuramya ahimbaza kandi ahimbawe, hari uryoherwa n’isengesho agahumiriza, iyo dusinziriye nawo ni umunezero dufunga amaso, turi kurya cyangwa tunywa ikintu kiryohereye abenshi turahumiriza. No mu gusomana ababikora bombi baba banezerewe, bityo bagafunga amaso.

3.Ikimenyetso cy’icyizere: Nta mpamvu n’imwe uba ufite mu gukanura cyane iyo uri ahantu wizeye kandi ufite umutekano. Nk’uko wakemera guhumiriza umuntu wizeye akagufata ukuboko akakuyobora cyangwa waba urwaye umuntu wizeye akakurandata ni nako iyo uri gusomana n’umukunzi wawe ufunga amaso nk’ikimenyetso cy’ikizere umufitiye, ibintu bigaragaza ko nta rwikekwe uriho.

4.Kwirinda kirogoya: Iyo ibice byose 5 by’ibyumviro bias n’ibifunze, niho ibindi bice by’ingenzi bitinzwa imbaraga zidasanzwe zo gukora cyane. Ibi wabihamirizwa cyane n’ababana n’ubumuga bwo kutabona cyangwa bwo kutumva.Mu gihe cyo gusomana rero, gufunga amaso bituma wita cyane ku gikorwa urimo ndetse iminwa n’ibindi birebwa n’icyo gikorwa bigatizwa umurindi bityo icyo ari cyo cyose cyaza kukurogoye binyuze mu maso ukacyirinda ukarushaho kuryoherwa n’ibyo urimo.

5.Kwita cyane ku gikorwa urimo: Ibi bigaragaza ko utari kwinginga igikorwa urimo, ahubwo uwo uri gusoma nawe ari kugusoma niyo mpamvu byitwa gusomana atari ugusoma gusa. Bivuze ngo si igikorwa ngira cyangwa ngirira ahubwo ni igikorwa ngirana, gikorerwa hamwe.

Iyo uhumirije uri muri iki gikorwa bigufasha kuba ari cyo utekerezaho gusa ukaba ari nacyo witaho cyane gusa ndetse ukanaryoherwa n’urukundo kurushaho. Niba wajyaga ukora ikosa ryo gusomana n’umukunzi wawe ufunguye amaso, itoze kubikosora uge ubikora ufunze amaso uzarushaho kwishimira icyo gikorwa birenze uko byajyaga bikugendekera.

Source:https://www.independent.co.uk

BONHEUR Yves: A Prolific Story of Dedication and Growth

Born with a passion for storytelling and an unyielding curiosity for heritage, BONHEUR Yves has emerged as a dynamic individual deeply rooted in education, journalism, and hospitality. A proud student of the University of Rwanda, Yves pursued studies in History and Heritage, cultivating a profound appreciation for culture and the power of narratives.

As a dedicated professional, Yves has contributed significantly to the media landscape in Rwanda. As an editor for the renowned online platforms Umucyonews.com and Umunsi.com, Yves's editorial expertise has amplified diverse voices, driven meaningful conversations, and shed light on important societal issues. These platforms reflect Yves's unwavering commitment to excellence and storytelling.

Yves's professional journey extends into the hospitality industry, where they have demonstrated versatility and leadership as part of the team at Lighthouse Hotel. Balancing academic pursuits with professional responsibilities, Yves epitomizes resilience and adaptability.

In recent years, Yves has embraced online learning through EF Education First, furthering skills and global perspectives. This blend of academic growth and professional experience is a testament to Yves's relentless pursuit of self-improvement and innovation.

Lifestyle Today

Nowadays, Yves leads a life marked by ambition and purpose. As a student at the University of Rwanda’s Huye campus, Yves is deeply engaged in academics, working tirelessly to shape a promising future. Following an exam-focused hiatus, Yves is now fully immersed in their editorial duties at Umunsi.com, blending creativity with diligence.

With dreams of establishing an independent online magazine, Yves is channeling creativity into entrepreneurship, aspiring to contribute even more to Rwanda’s growing digital media space.

A balance of professional endeavors, academic commitment, and personal growth defines Yves's current lifestyle, making each day a step toward a future of limitless possibilities.

Sponsored

Go toTop