Ambasaderi mushya w’Ubushinwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zhao Bin yatangaje ko Igihugu cye cyiteguye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu guhangana n’ababavogerera umupaka.
Yabitangaje ubwo yaganiraga Sama Lukonde Perezida wa Sena wa Congo ubwo bari bahuye ku munsi wo ku wa Mbere.
Yagize ati:”Mu izina ryanjye n’iry’abaturage b’Ubushinwa twihanganishije abaturage ba Congo tunabizeza ubufasha mu kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo”.
Yakomeje agaragaza ko Ibihugu byombi bizakomeza kongera umubano mu bya Dipolomasi .
Ubushinwa bwiyunze kuri Chad , Afurika y’Epfo , Uburundi n’abandi basirikare bakomeje umurindi wo guhashya M23 igizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo.