Tramadol ni muti ki?
Tramadol ni umuti wagenewe gukiza ububabare ku bantu bakuru, cyane cyane abamaze igihe gito babazwe, cyangwa abakoze impanuka.
Ingaruka mbi za Tramadol igihe uyikoresheje utarwaye
Ingaruka ya mbere mbi ni uko iyo umaze igihe kinini uyikoresha ihinduka ikiyobyabwenge, ku buryo uyikenera kugirango ubashe kubyuka, kurya, gukora, kwiga, kuganira, kuryama n’ibindi birimo:
- Guta ubwenge ntushobore kumva ibibera iruhande rwawe
- Kuyoberwa aho uri
- Kugira isereri bikaba byanakuviramo kugwa hasi
- Kugira isesemi
- Constipation
- Kubira ibyuya byinshi umubiri wose
- Kwishimagura ku ruhu
- Kuzana ibiheri ku ruhu
- Palpitation
Hari umuganga umwe wo muri Pharmacie igihe yaganiraga ni ikinyamakuru ‘paramountwellnesscenters’ dukesha iyi nkuru yatanze ubuhamya. Byatangiye haje umuntu kugura uwo muti, hari hashize igihe gito akoze impanuka hari mu mwaka wa 2014, kwa muganga barawumwandikiye kuko yababaraga bikabije. Yaraje ndawumuha kuko yari abyemerewe, yari afite n’ urupapuro rwa muganga. Ariko natunguwe no kubona nyuma y’umwaka wa muntu agarutse kugura Tramadol kandi yarakize imvune, atakibabara.
Uwo muntu yambwiye ko ajya abeshya muganga we ko akibabara kugira ngo akomeze awumwandikire. Naramubajije ngo kuki akomeza kunywa imiti ikiza ububabare kandi atakibabara, ambwira ko atakiyinywa kugirango ububabare bushire ahubwo ayinywa kugirango agire akanyamuneza, kugirango ashobore gukora, ndetse ngo ntiyanasinzira atawunyoye.
Ibyo byanteye kugenzura cyane abantu baje kugura Tramadol ngo ndebe neza ko nta bandi bafite ikibazo nk’icy’uwo wa mbere. Nza gusanga cyimwe cya kabiri cy’abaza kuwugura baba bashaka kuwukoresha nk’ ibiyobyabwenge.
Nimba uzi umuntu ukoresha uyu muti kandi atarwaye, tabara hakiri kare kuko yangiza ubwonko nk’ uko ibiyobyabwenge bikora.
Oherereza iyi nkuru inshuti zawe, wenda hari abanywa uyu muti rwihishwa batazi ko ushobora kuba uburozi.