Ubushakashatsi: Gutwara igare ku mugore utwite ni ingenzi

02/09/25 22:1 PM
1 min read

Gukora imyitozo ngororamubiri ku mugore utwite ni ingenzi cyane by’umwihariko ubushakashatsi bugaragaza gutwara igare bifasha cyane mu gukura k’umwana uri munda.

Ikinyamakuru Healthline gitangaza ko ari ingenzi cyane ku banza kwegera umuganga ukwitaho , ukamubaza uko wabyitwaramo n’uko watangira gutwara igare mu nzu cyangwa hanze.

Brittany Robles yagize ati:”Ni ingenzi cyane gutwara igare uri mu nzu imbere mu gihe waba wahawe uburenganzira na muganga”. Ikigo cya Amerika cyitwa ‘College of obstetrician and Gynecologist ( ACOG ) cyemeza ko gutwirira igare mu nzu ku mugore utwite nta kibazo bitera.

Iki kigo kigaragaza ko umugore ushaka gutwarira igare mu nzu hari ibyo aba agomba kwitwararika: Icya Mbere aba agomba kujya ahora anywa amazi, Kwirinda umunaniro, Kwirinda ubushyuhe n’ibindi.

Abahanga bagaragaza ko gutwarira igare hanze y’urugo atari byiza cyane kuko umugore utwite ashobora kwikubita hasi kubera ikirere, imodoka , abandi banyonzi, umwotsi n’ibindi. Robles bagaragaza ko gutwarira igare hanze ku mugore utwite atari byiza.

Umuhanga uzwi nka Heather Jeffcoat yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma abagore batwite badasabwa gutwarira igare hanze harimo no kuba bashobora kunyerera bakikubita ahantu hatateguwe umwana akaba yabigenderamo cyangwa nyina akarwara Trauma.

Abagore bagirwa inama yo gukoresha ibikoresho cyabugenewe kizwi nka ‘Spin Class’. Mu gihe umugore atwite arimo gutwara igare akumva ntabwo ameze neza cyangwa ari kuribwa mu kiziba cy’inda aba asabwa guhagarika akaruhuka.

Jeffcoat twagarutseho haraguru, agira inama abagore kutajya bananiza amavi mu gihe batwaye igare by’umwihariko mu gihembwe cya Mbere cyo gutwita.

Go toTop