Ubushakashatsi bwagize icyo buvuga ku imirimo imwe n’imwe ikunze gutera uguhangayika gukabije

02/27/25 20:1 PM
1 min read

Ubwonko ni ihuriro ry’ibice by’umutwe, bushobora guhuza amakuru yose, gucunga imikorere no gutuma hakirwa amakuru anyuranye. Ubwonko ni igice cy’umubiri kirinzwe cyane, uburemere bw’ubwonko bw’umuntu mukuru ni 1,3kg

Ubwonko bupfundikiwe n’ibisahane bibiri bikomeye imbere muribwo bugizwe n’amazi bita liqude cephalo rachidien mururimi rw’igifaransa, Ni igice kigizwe n’udutsi twinshi kandi gikenera umwuka mwiza wa oxygene kandi mwinshi.

UBWONKO BUKENERA IKIRUHUKO :

Hari impamvu zirenga amamiliyoni zituma abantu bahangayika ndetse bikazamura umubare wabapfa bazize kwiyahura, izo umunsi.com twabashije kubona hafi byihuse twavuga nko kuba: usaba icyo ushaka ugasubizwa igisubizo udakumbuye, ugahabwa icyo udakeneye.

Ushaka akazi ukakabura ukareba, wakabona umuruho ukaruta umushahara uhembwa, uwo mufatanije akaba ari we ukenera kurya menshi.

Gahunda zawe zigahora ziruta amasaha ufite, abaruhira indashima ntibagira n’amasaha yo kuruhuka. Abikorera utwabo nabo inkeke yo kwibwira ko bazahomba ibabuza kurya ku nyungu babonye.

Kutumvikana nuwo mwashankanye bisigaye bituma benshi babura ibitotsi, kumanywa bakirirwa bahunikira.

Ni cyo gituma abasizi (poètes) bavuze ngo: Umwana w’undi yigurira ifu wowe akaguha ivu, undi nawe ati: urugo rwiza rutarimo nyoko, wicwa n’inzara n’inyota, ibyo kurya biri gufumbira imirima.

Mvuge iki ndeke iki? Reka mvuge iby’abakumbuye abo batenda kubona, n’abararikiye icyo batenda kugeraho, no kwimwa n’uwo wari utezeho amakiriro.

Gukenera urugo rugendwa, waravukanye cyangwa warashakanye n’ingumya. Ikindi kandi kugira ingimbi zishaka kurya, wabura icyo uziha zikibwira ko uzimye.

Isambu nto igucyura utarushye, maze akarenge kawe kagahora mu nzira zo guhaha. Ahari nawe utuye iyo batazi kuvindimwe: uratunganya ukagirirwa ishyari, wavuga neza bakakunnyega, wakundwa bakaguhiga, wakunguka bakagutega ibico.

Umva nawe, ubumuga butibuka ko abo wabyaye bakiri bato cyane, ibyara rigahagarara utarabona uwo utuma. Kwibwa n’uwari kukubikira, ingeso mbi igatuma uhisha uwari kuguhishira.

Ibi byose n’ibindi nawe uzi binanije urugingo rwitwa ubwonko. Koko ubu benshi bararushye, ikibabaje n’uko kuri benshi ntan’ibyiringiro byahazaza bafite, bamwe muri bo inzira y’amahoro n’urupfu.

Ubura akazi ugahangayika, wakabona iby’ushaka n’abagushaka, bikazana amakene aruta umushahara. Iby’isi ubyirukaho wabishyikira bikagucenga, ukabibura wari ubigezeho.

Maze ibyo ufite bigata agaciro utarabikoresha. Inshuti nyinshi ni bampa nirire, wabura ibyo ubaha, bakakuvuga kugeza ubwo bavuga n’inkovu utikomerekeje, bakagucikaho babanje kukwandagaza.

Ubana neza n’abandi intanyurwa zikakunyunyuza, umuvandimwe n’umuturanyi bakifatanyiriza hamwe kukurwanya.Burya ubuzima ntibwizana, kandi iyo uhishe ubukene bwo ntibuguhishira. Umuntu uhangayitse yica abandi nawe atiretse.

Ubushakashatsi bwagize icyo butangaza ku mirimo imwe n’imwe ikunze gutera umuhangayiko udasanzwe akaba aribyo binaniza ubwo urugero twavugamo hari:

  • Abashinzwe kugenzura inzira z’ibyogajuru
  • Umuntu uyoboye umushinga
  • Utwara indege
  • Umuganga mukuru
  • Ushinzwe inguzanyo y’abanyeshuri (bourse)
  • Umubyeyi ufite utwana duto
  • Umwarimu wigisha benshi mu mashuri anyuranye
  • Umuhagarikizi w’abandi; Guhora ukenewe na benshi
  • Gukora mu nzego zishinzwe gufata imyanzuro.

Hirengagijwe byinshi mu bitera umananiro ukabije wu ubwonko ndetse n’imihangayiko idashira ibiza mbere y’ibindi ubushakashatsi bwagaragaje twavugamo, imirire mibi ndetse, n’imibanire mibi hagati y’abashakanye ishobora gutera amahoro make mu bwonko, maze indwara zikabona aho zuririra zikonona ubwonko.

Go toTop