Uruhu rwo mu maso ruba rukeneye guhumeka,kandi imyanda yose izibya utwengeruhu twaho,igashiramo kugira ngo hatagira indwara z’uruhu zirwibasira kubera iyo myanda,ni nayo mpamvu umuntu aba agomba gufata umwanya agakoresha uburyo bwo kuzibura uruhu akoresheje amazi afite ubukonje bwinshi.
Gukoresha urubura:Ufata urubura mu gihe imvura iri kugwa,ukarushyira ahantu hamwe rukayenga maze amazi yarwo ukayisiga mu maso,ukarindira iminota 5,maze ukihanagura neza kandi ugategereza iminota itanu wumutse neza,maze ukabona kwisiga.
Ushobora kandi gukoresha barafu yo muri firigo, nayo ukayikoresha nk’uko urubura rukoreshwa,nabwo ukirinda guhita wisiga amavuta,uruhu rutarumuka.
Wanakoresha kandi amazi akonje cyane yaraye muri frigo,maze ukayiyuhagiza mu maso,ukoresheje agatambaro korohereye,hanyuma ukihanagura neza ugategereza ko uruhu rwumuka ukabona kwisiga.
Ubundi nanone wakoresha ’’lingette’’imwe bahanaguza umwana w’uruhinja.Urayifata ukayihanaguza mu maso neza,maze imyanda yose igasigaramo kuko nayo iba ifite amazi akonje muri yo ari nayo yoza uruhu.
Ubu nibwo buryo wakoresha ushaka woza uruhu rwawe kandi rukazibuka neza,utwengeruhu tugahumeka,ukoresheje ubukonje bukabije kandi bikakurinda kwibasirwa n’indwara z’uruhu ziterwa n’umwanda wo mu ruhu,uturuka ku mavuta no ku bindi birungo by’ubwiza umuntu aba yisize.
Umwanditsi:BONHEUR Yves