Ubuzima bw’umuntu bugira impinduka mu gihe gito ku buryo umuntu ashobora gutangira kurya ari muzima ariko nyuma y’igihe gito ukabona yarembye abitewe no kuba yatumbye. N’ubwo gutumba atari indwara ikomeye, akenshi uwo byabayeho arabangamirwa.
Dore uburyo rero wakirinda guhura n’ikibazo cyo gutumba inda :.
• Kwirinda ibinyobwa birimo gazi(gaz) ariko cyane cyane ibirimo gazi kandi bifite isukari nka za Fanta.
• Kunywa amazi mbere yo kurya hagashira iminota 30 cyangwa se nyuma ho iminota 30
• Kwirinda kwinjiza umwuka mwinshi mu nda : Guhekenya za shikarete(chewing-gums) zituma umira umwuka kubusa kandi zitera gukora amacandwe ku rwego rwo hejuru. Kwirinda kuvuga urya no guhekenya ufunguye umunwa nabyo bituma wirinda kumira umwuka.
• Hekenya neza kandi unoze ibyo urya.
• kwita ku mirire ukarya indyo yuzuye : wirinda kurya amavuta menshi cyangwa isukari nyinshi, ugahinduranya ibiribwa.
• . Kwirinda kurya utekereza ku byagutesha umutwe : ibibazo by’umuryango, ku kazi….
• Gukora siporo : imyitozo ngororangingo ni ngombwa ku buzima irinda guhangayika, kandi yongera gushaka kurya no gufasha kurya indyo yuzuye.
Ibyo wakora igihe watumbye inda nyuma yo kurya
• Ryama ugaramye urambure neza amaguru yombi, hanyuma zamura ivi ry’ukuguru kw’imoso ku gituza ariko ukuguru kw’iburyo ukugumishe kurambuye neza hasi. Fata iryo vi ry’imoso,hanyuma ubare ugeze kuri makumyabiri
• Hindura ubikore no ku ivi ry’iburyo
• Komeza ubikore ugere nko ku inshuro eshanu cyangwa uzirenze bitewe n’uburemere bwo gutumba wumva ufite
Umwanditsi:BONHEUR Yves