“Ubundi ni nde wabonye Kabila n’amaso ye mu Mujyi wa Goma”! Umuyobozi w’Ishyaka rya Joseph Kabila yanyomoje Leta

4 weeks ago
1 min read

Ferdinand Kambere Umunyamabanga Uhoraho w’Ishya PPRD rya Joseph Kabila, yavuze ko ibyo Leta yakoze byo kubahagarika no gufatira imitungo ya Kabila, bishingiye ku binyoma bidafite aho bishingiye bityo ngo akaba ari byo bashaka guca burundu muri icyo Gihugu.

Yavuze ibi nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba , yasohoye ku wa 20 Mata , agaragaza ko agiye gusaba ababifitemo ububasha Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo akagezwa imbere y’ubutabera ndetse n’imitungo ye [Iyimukanwa n’itimukanwa] igafatirwa , bakabikora bavuga ko Kabila arimo kugambanira Igihugu kera kugera i Goma ahayoborwa na M23.

Uwo Kambere , Umunyamabanga Uhoraho w’Ishyaka rya Kabila ‘PPRD’, yavuze ko “Leta ya Congo irimo guhimba inkuru zo kubeshya kugira ngo babeshye abaturage bayobye uburari ndetse bahishire amabi yabo n’uburyo bacecekesha abatavuga rumwe nabo”.

Yakomeje agira ati:”Minisitiri w’Imbere mu Gihugu , wagombaga kuba afite amakuru y’ukuri yahawe, nawe akomeje kwibeshya. Ni nde wabonye Kabila n’amaso ye mu Mujyi wa Goma ? Ni nde wabonye amafoto ye muri uwo Mujyi ? Twe  rero turavuga ko Leta irimo gufata imyanzuro ishingiye ku bihuha yiremeye yo ubwayo, igambiriye Ishyaka ritavuga rumwe na ryo kandi ikabikora nta bihamya bafite”.

Ati:”Birababaje kubona Igihugu cyacu cyaraguye muri ubu buryo, aho UDPS irimo kurwana ikanica Demokarasi y’Igihugu cya Congo”.

Ku byerekeye kuba imitungo ya Kabila , iyimukanwa n’itimukanwa bizafatirwa na Leta ya Congo, Kambere Ferdinand yatangaje ko ari ibikorwa bigaragaza ubuyobozi bukoresha Igitugu no kwikubira.

Ati:”Felix Tshisekedi ashaka gushinga Repubulika iyobowe n’Igitekerezo kimwe gusa. Ntituzemera gutera ubwoba”.

Kambere asanga kandi kuba Kabila yakwinjira mu Gihugu cye , ubwabyo atari igitutsi kuburyo yashyirwa mu butabera ndetse n’imitungo ye n’Ishyaka rye rigahagarikwa.

Go toTop