Ntabwo bisanzwe ko ubukwe buhagarara bwari bugeze hagati, kuko abagiye gushaka baba bariyemeje kubana mu byiza no mu bibi na mbere y’uko bagera imbere y’imiryango n’inshuti zabo.
Uku kuri kwagizwe ikinyoma , ubwo muri Kenya umugore yigaranzuraga umugabo akamukubitira mu ruhame , ibyari ubukwe bigasa na firimi. Ibi byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya no muri Ghana dukesha iyi nkuru, aho bavuze ko nyamugabo yakubiswe azizwa ko afite inshoreke ahura nayo agaca inyuma umugore we.
Mu mashusho yabaye isereri ku mbuga Nkoranyambaga, bigaragara ko umugore yari afashe mu ntoki, ikanzu ye yiteguye kurwana n’umugabo we bari bagiye gukora ubukwe ndetse n’abantu bari batashye ubukwe bwabo bashungereye ibiri kubera aho na cyane ko byasaga na Sinema nzima.
Aya mashusho kandi agaragaza umugabo we arimo gushaka kumuguyaguya amwegeza iruhande anashaka kumusobanurira ukuri ku byo ashobora kuba yari amaze kubwirwa cyangwa kwibonera.
Nyuma y’izo ntonganya zirimo na turwane byazanwe n’umugore , imiryango yombi yagiye gutabara ngo bahose umugore wari ufite uburakari budasanzwe ariko byose biba iby’ubusa kuko byarangiye ubukwe buhagaraye.
Ubusanzwe ubukwe ni ikimenyetso cyo gushimangira urukundo rw’abantu babiri bakundanye bakifuza ko imiryango yabo ibimenya.Iyo hajemo gutongana no kurwanira mu ruhame, bituma icyubahiro imiryango yari ifitanye gitakara ari nayo mpamvu ababiri bagiye kugikora, basabwa kwitonda no guhitanamo neza badahubutse.