Ubuhamya bwa Twagiramungu Alexandre wicuza uruhare yagize muri Jenoside

02/15/25 20:1 PM
3 mins read

Twagiramungu Alexandre ugororerwa mu igororero rya Rusizi ni umwe muri 76 bemeye guca bugufi basaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bahujwe n’itorero Angilikani ry’uRwanda, Diyozese ya Cyangugu, bandikira 54 bayirokotse babasaba imbabazi nyuma y’inyigisho bose bahawe n’iri Torero, abarokotse barazibaha, bahurira hamwe ku mugaragaro n’imiryango yabo n’abayobozi banyuranye, ku ya 14 Gashyantare 2025.

Uyu Twagiramungu Alexandre, avuga ko yari umusore w’imyaka 30 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu yari Segiteri Winteko, Komini Cyimbogo, ari umuyoboke ukomeye wa MRND, akaba nta kindi yakoraga kuko atari yarize.

Yemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akemera ko yagize uruhare mu kubica, anasambanya umugore umwe, ko ku bwe icyo gihe yumvaga nta Mututsi wabaho, ari yo mpamvu yashishikaraga cyane.

Yahungiye mu yahoze ari Zayire, ahungutse mu 1997 arafungwa, akatirwa imyaka 28, akoze imyaka 20 muri 2017 arafungurwa, biza kugaragara nyuma ko atarangije igihano, yongera gufatwa muri 2023, n’ubu akirimo.

Avuga ko mbere yo gusaba imbabazi abo yiciye ababo yahoraga umutima ushiguka, ntasinzire. Ati: “Nta mahoro y’umutima nagiraga, wari warakomeretse cyane, numva ntarebana mu maso n’abo niciye ababo, nta bitotsi mbona, mporana ubwoba budashira, mporana umutwe udakira, ntiyumva nk’umuntu.”

Ashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda yo gusaba imbabazi no kuzitanga, akanashimira cyane EAR/Diyoseze ya Cyangugu n’abandi barimo nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, babasanze mu igororero, bakabazanira ubutumwa bwiza bw’amahoro no kubohoka imitima, bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Ati: “Nshimira cyane iri torero rya EAR Diyoseze ya Cyangugu, aho ridusangiye rikatwigisha, nubwo nari narasabye imbabazi mu bindi bihe kuko ntigeze ninangira, nandikiye abo bose amabaruwa azibasaba, abageraho, iri torero rirabatuzanira turaganira, bemera kumbabarira, ni bwo natangiye kwiyumvamo ubumuntu no gutora agatotsi, numva nduhutse, n’ubu twahoberanye numva nduhutse.”

Agaya bagenzi be bakinangiye, baseka abatera iyi ntambwe yo gusaba imbabazi, bavuga ko batazi ibyo barimo kuko muri iri gororero bahari, akabasaba kwisubiraho kuko ibyo bakoze babikoze ku manywa y’ihangu, bababona, kwinangira ntacyo bimaze, ikibohora ari uguca bugufi bagasaba imbabazi kandi ko abo bazisaba batabananiza.

Ashimira Perezida Kagame washyizeho ubu buryo bwo guhuza abishe n’abo biciye ababo, bakabasaba imbabazi bakazihabwa, bakongera kurebana mu maso, bagahoberana bagaseka, ko atari ikintu cyoroshye, bitari gushoboka bidakozwe n’uwifitemo imiyoborere myiza.

Mukabatsinda Patricie uyu Twagiramungu Alexandre yasambanyije amaze kumwicira umugabo, amufatanya n’izindi nterahamwe, zikamwanduza agakoko gatera SIDA, avuga ko bari baturanye mu mudugudu w’ubu wa Winteko, akagari ka Kabahinda, Umurenge wa Mururu, yari Komini Cyimbogo, icyo gihe atamukekagaho kumukorera ubwo bugome.

Ati: “Ari mu baduteranyirije hamwe mu kazu ka nyakatsi turi abagore 10, bamaze kutwicira abagabo bakaza kudusambanya. Ni igikomere cyangoye gukira, nshyomorwa na AVEGA yatwitayeho mu buryo bwose, kumubabarira bibanza kungora, ariko hamwe n’inyigisho zinyuranye twahawe na Leta y’ubumwe, amadini n’amatorero ndamubabarira.”

Avuga ko nyuma yo kumubabarira yumvise na we umutima uruhutse, bagahoberana akumva nta rusika rurimo, ko nubwo yandujwe virusi itera SIDA n’umwana umwe yari afite icyo gihe akicwa, yumva umutima umeze neza kubera Leta nziza imwitaho, yanamuruhuye umutima kubera iyi gahunda yo gusaba imbabazi no kuzitanga.

Nyampundu Dorothée wiciwe umugabo n’uyu Twagiramungu, na we avuga ko kumubabarira byabanje kumurushya cyane amutekerejeho ubugome ndengakamere yari afite muri Jenoside, ariko ko ubu yamaze kumubabarira.

Ati: “N’iyo bazanaga abagororwa gukora mu giturage, narababonaga ngahungabana cyane nibwira ko arimo. Aho mboneye ibaruwa ye insaba imbabazi, abayobozi ba EAR bakatujyana kubonana n’abari batwandikiye bose, nabonye yarahindutse, afite umutima usaba imbabazi, ndazimuha, n’uyu munsi nongeye kumwereka ko namubabariye, twembi turaruhuka.”

Musenyeri Muhutu Nathan, umushumba wa EAR/Diyoseze ya Cyangugu, yavuze ko iyi gahunda yagize akamaro gakomeye cyane, kuko kubona abagororwa 76 bandikira abo bahemukiye babasaba imbabazi, bagahuzwa, bakaganira bitari byoroshye.

Ati: “Ni igikorwa cyadutwaye imbaraga nyinshi, zaba iz’amasengesho, kwegera bose, abasabwe imbabazi bakemera ko tujyana ku igororero rya Rusizi, bagahura bakazibaha, bakaganira, n’uyu munsi bikaba byakozwe ku mugaragaro, imbere y’ubuyobozi n’imiryango yabo bose, ni ibyo kwishimira no gushimira Imana cyane, kuko bivuze ikintu kinini cyane mu bumwe n’ubudaheranwa bwacu nk’Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yashimye cyane iyi gahunda nziza y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’A banyarwanda, igera ikirenge mu cy’Umukuru w’Igihugu wifuriza Abanyarwanda bose imibanire inoze, bakarenga amateka y’ibyababayeho, bakagira intumbero inoze y’iterambere.

Ati: “Turashimira abagororwa bateye iyi ntambwe yananiwe na benshi muri bagenzi babo, n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bemeye kurenga ibisharira banyuzemo bakabababarira, n’abagize uruhare bose muri ibi bikorwa barimo EAR/Diyoseze ya Cyangugu.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi busaba abo bagororwa bateye iyi ntambwe kuba ba Ambasaderi beza muri bagenzi babo bakinangiye, bakababwira inyungu ziri mu gusaba imbabazi, abazitanga biteguye kuzibaha. Iyi gahunda EAR/ Diyoseze ya Cyangugu yayitangiye mu 2008 nk’uko bivugwa na Rév.past. Kabagwira Concessa ushinzwe inyigisho z’isanamitima n’ubwiyunge muri iri torero, itangijwe n’uwari Musenyeri icyo gihe Rwubusisi Geoffrey, ahuza abagore bari bafite abagabo bafunze n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, akababumbira mu matsinda baganiriramo, bakanakorana ibikorwa by’iterambere, kwishishanya kukavaho.

Mu 2016 uwari Musenyeri Nathan Rusengo Amoti yayongereye ingufu, ashyiraho abakozi bayishinzwe by’umwihariko, batangira guhuza abafunguwe bagasaba imbabazi abo biciye, bakazibaha. COVID-19 yabaye nk’iyigabanyirije ingufu ariko ntiyayikoma mu nkokora kuko yakomeje, cyane cyane mu bafunguwe n’abo bahemukiye.

Muri Mutarama 2024 hajyaho gahunda yo kuganiriza abagororwa, bahuzwa n’abo basabaga imbabazi, ari yo yatanze umusaruro w’abo bagororwa 76 basabye imbabazi 54 barokotse. Ati: “Kuva mu 2019 iki gikorwa kigiye ku murongo neza, haba hanze hanaba mu igororero, kimaze gutanga umusaruro ukomeye cyane, abamaze gusaba imbabazi no kuzitanga, bose hamwe ni imiryango 509, kuko ari igikorwa kiba kireba umuryango wose, si usaba imbabazi n’uzihabwa gusa.”

Avuga ko hari n’abagera aho berekana aho bajugunye imibiri y’abo bishe, hakaba ariko n’abakinangira, ari yo mpamvu ari urugendo rukomeza, nta gucika intege.

Imvaho Nshya

Go toTop