U Rwanda rwishimiye intambwe iri guterwa mu kugarura amahoro muri Congo

4 weeks ago
1 min read

U Rwanda rwatangaje ko rwakiriye neza itangazo rya M23 ryo kuva muri Walikare ku rwego rwo gushyigikira gahunda yo kugera ku mahoro binyuze mu biganiro.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri X ya ‘Rwanda Government Communications’, u Rwanda rwagaragaje umwanya warwo ku itangazo rya M23 ryo kuva muri Walikare n’irwa FARDC mu guhagarika intambara kuri uwo mutwe.

Iri tangazo rigira riti:”23 Werurwe 2025 , u Rwanda rwakiriye neza itangazo rya M23 ryo kwimura ingabo zayo zikava muri Walikare mu rwego rwo gushyigikira amahoro”.

Itangazo rikomeza rigira riti “Kimwe n’itangazo rya DRC rihagarika ibikorwa bya FARDC na Wazalendo. U Rwanda ruzakomeza gukorana n’impande zose hagamijwe gushyirwa mu bikorwa amasezerano ya EAC na SADC mu kugarura amahoro mu Karere”.

KANDA HANO USOME UBUTUMWA

Go toTop