Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Nigeria “Super Eagles” Eric Chelle , yatangaje ko u Rwanda rufite isuku ndetse rukeye cyane kurenza u Bufaransa.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru , nyuma yo gutsinda Amavubi , Eric Chelle yagize ati:”ki Gihugu gifite isuku kurenza u Bufaransa”.Uyu mutoza ukomoka muri Mali yatambukanye umucyo ku mukino we wa Mbere nk’umutoza wa Super Eagles ndetse anasubiza Abanya-Nigeria icyizere cyo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2026.
Eric Chelle w’imyaka 47 kandi yagaragaje ko yifuza kuzagaruka gusura u Rwanda nyuma y’uyu mukino.
Agaruka ku bwiza bw’u Rwanda, yagize ati:”Ntabwo nzi impamvu mvuga ibi, niba ari uko ntuye mu Bufaransa , rero ndabona u Rwanda rukeye kurenza u Bufaransa. Namenye u Rwanda kubera ‘Brand’ yarwo yitwa ‘FlyRwanda’, rero ndashaka kugaruka”.
Kapiteni w’ikipe ya Nigeria William Troost Elong yavuze ko Stade Amahoro ari imwe muri Stade nziza muri Afurika agaragaza ko ari ubwa kabiri ayigarutsemo.
Ati:”Iyi ni inshuro yanjye ya Kabiri mu Rwanda, ubwa mbere byari byiza cyane, ubwo nagarukaga muri iyi Stade nyitambukamo, navuze nti iyi niyo Stade nziza muri Afurika”.

Mbere y’uyu mukino , Abanya-Nigeria , bahaga amahirwe menshi urutonde rw’abakinnyi umutoza yabanjemo, bagaragaza ko bakwiriye gutsinda u Rwanda ibitego birenze 3.
Ku rundi ruhande , Abakinnyi b’Amavubi bavuze ko batanze ibyo bari bafite ariko ko barushijwe na Nigeria yari ifite gahunda yo kudatakaza.