Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye kuba ari cyo kiri inyuma y’igitero gikomeye cyabereye i Bukavu ki kagwamo abarenga 13 n’abandi 72 bagakomereka nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa AFC M23.
M23 yatangaje ko Grenade (Ibisasu bitezwa amaboko) byakoreshejwe muri icyo gitero bisa n’ibyo u Burundi bukoresha mu ntambara bufashamo FARDC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byahamijwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi Brigadier General Gaspard Baratuza wanamagannye ibikorwa by’urugomo byabereye i Bukavu kandi avuga ko u Burundi nta basirikare bafite muri uwo Mujyi.
Yagize ati:”Dushyira ku mu cyo ku byabereye i Bukavu uyu munsi. FDNB yamaganye byimazeyo igikorwa kigayitse cyakozwe kandi mbwira abantu ko nta basirikare b’Abarundi boherejwe mu Mujyi wa Bukavu”. AFC yo ivuga ko abakoze ibi bafashwe ndetse hakaba hari amakuru yagiye avugwa ko byakozwe n’uwitwa Radjabu Juma wari wabanje gutanga impuruza asaba abantu kutajya munama ya AFC kuko ngo harameneka amaraso.
AFC kandi yatangaje ko imibare y’abamaze guhitanwa n’iki gikorwa M23 yise icy’iterabwabo yageze kuri 13 na 72 bamaze gukomereka. Bavuze ko kandi umwe mu bakoze iki gitero yakiguyemo.
AFC ishinja iki gitero ubutegetsi bwa Congo ikagaragaza ko cyari kigambiriye kwica Corneille Nangaa.
Ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi bivugwa ko Perezida Tshisekedi yamaganiye kure icyo gikorwa akavuga ko cyakozwe n’ingabo z’Amahanga ziri mu Gihugu cye mu buryo butemewe n’amategeko.