Ifoto/ News 18

U Buhinde : Abana barenga 100 bararembye nyuma yo kurya amafunguro arimo inzoka yapfuye

2 weeks ago
1 min read

New Iperereza rirakomeje nyuma y’aho abana barenga 100 bajyanywe mu Bitaro kubera amafunguro bariye arimo inzoka yapfuye. Ibi bikaba byabereye mu Kigo cy’ishuri rya Mokama ahitwa Bihar.

Umubare munini w’abo bana , bararembye bikomeye ndetse ngo bakaba bamaze gushyirwa mu Bitaro. Ni ibintu byabaye hagati ya tariki 24 Mata ndetse bikaba byaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byandikira mu Buhindi.

CNN yatangaje ko icyo kigo cyatetse amafunguro yari yakuwemo ibisigazwa by’inzoka yapfuye , bakanabigaburira abana (abanyeshuri).

Kugeza ubu amakuru avuga ko NHRC (National Humany Right Commission) yo mu Gihugu cy’u Buhindi yatangaje ko batangiye iperereza bahamya ko mu gihe basanga ubwo burwayi bw’abana bufite aho buhuriye n’iyo nzoka, byafatwa nko kubangamira uburenganzira bwabo.

Nyuma yo kurya ayo mafunguro yarimo inzoka yapfuye, bamwe muri abo bana, batangiye kugira ibimenyetso byo gucika intege no kuruka , ibintu byahangayikishije ababyeyi babo.

Muri ako gace habaye imyigaragambyo ndetse NHRC iha Polisi yo muri icyo Gihugu ibyumweru bibiri byo kuba yamaze kumenya icyabage yatanze na Raporo.

Igihugu cy’u Buhindi, gifite gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri ku busa , ndetse akaba ari gahunda icyo Gihugu gisangiye n’ibindi Bihugu byinshi ku Isi , ibikorwa mu rwego rwo guteza imbere Uburezi no gufasha abana kwiga neza by’umwihariko abafite ubushobozi buke.

Gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri mu Bushinwa yatangiye mu 1952 , mu Mujyi wa Chennai bagamije gutera imbaraga abana bo mu miryango itishoboye kwiga.

 

 

Go toTop