Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Tyla ni we muhanzi wo muri Afurika uhataniye ibihembo byinshi muri Billboard Music Awards bizatangwa ku wa 12 Ukuboza 2024.Tyla ahatanye mu byiciro bitanu ari byo: Top R&B Artist, Top Afrobeats Artist, Top R&B Song, Top R&B Album na Top R&B Female Artist Awards. Ntabwo ari ukuba ahatanye mu byiciro byinshi gusa, kuko yakoze n’amateka muri ibi bihembo yo kuba ari we muhanzi wa mbere ufite indirimbo Eshatu zihataniye igihembo kimwe ziri mu cyiciro kimwe.
Izi ndirimbo zose ziri mu cyiciro cy’indirimbo ya Afrobeats yahize izindi Top Afrobeats Song Award. Izo ndirimbo ni ‘Water’, ‘Truth or Dare’ na ‘Jump’. Mu bandi bahanzi bo muri Afurika bahatanye ni Abanya-Nigeria bayobowe na Tems uzahatana mu byiciro bibiri n’abandi nka Burna Boy, Asake na Rema.
Asake, Burna Boy, Tems, Tyla na Rema bose bahuriye mu cyiciro kimwe cya Top Afrobeats Artists. Mu bahanzi bakomeye muri Amerika bahataniye ibi bihembo harimo Beyonce, Taylor Swift, Chris Brown, Billie Eillish,Kendrick Lamar, Nicki Minaj, SZA n’abandi benshi.