Umutwe wa Twirwaneho urengera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge wemeje urupfu rwa Gen. Makanika wari Umuyobozi wawo.
Uyu mutwe wemeje urupfu rwe ku wa 19 Gashyantare 2025 ko rwatewe na Drone yoherejwe iturutse mu Mujyi wa Kisangani. Ati:”Ubuyobozi bwa Twirwaneho (auto défense) bubabajwe no kumenyesha Abanyamulenge bose, Abarwanashyaka ba Twirwaneho by’umwihariko , inshuti n’abavandimwe ko General Rukundo Michel Alias Makanika , intwari yacu yatabarutse ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025″.
Uyu mutwe wa Twirwaneho wavuze ko Gen. Makanika yaguye ku rugamba rwo kurwanya Jenoside ikorerwa Abanyamulenge n’abandi basa nabo mu myaka irindwi. Ni Jenoside uyu mutwe uhamya ko yateguwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Wazalendo n’abafatanyabikorwa bayo ari nabo bateguye Drone yamurashe.
Uyu mutwe wavuze ko n’ubwo Gen. Makanika yapfuye , urugamba rwayo rwo kwirwanaho rugamba gukomeza mu rwego rwo gukomeza umusingi uwo musirikare wabo yasize kugeza igihe Abanyamulenge bazabonera amahoro.
Ati:”Turasaba Abanyamulenge aho bari hose ku Isi guhaguruka kugira ngo twirwaneho kugeza dutsinze intambara yo kuturimbura , kutwaka gakondo yacu no guca akarengane n’ubwicanyi dukorerwa.
Muri 2020 nibwo Gen Makanika wari Col mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo gutoroka akajya kurengera benewabo b’Abanyamulenge bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bakorerwa ubwicanyi.