“Tuzakora ku buryo abasirikare bacu bagaruka i muhira” Perezida wa Afurika y’Epfo ku ngabo zabo ziri muri Congo

02/07/25 9:1 AM
1 min read

Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa , yavuze ko Igihugu cye kigiye gukora uko gishoboye ingabo zacyo ziri muri Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigataha.

Ni mu ijambo yaraye agejeje ku baturage b’iki Gihugu, dore ko amaze iminsi ari ku gitutu gikomeye yashyizweho n’abayobozi kubera abasirikare bagera kuri 14 baguye mu Mirwano yahuje FARDC na M23.

Afurika y’Epfo yohereje abasirikare barenga 1,000 mu ngabo z’Umuryango wa SADC gufasha DRC ku rwana na M23 iri mu byishimo bikomeye nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Goma igashyiraho n’abayobozi bashya.

Yagize ato:”Turasaba impande zose kwakira neza umuhate uriho wa Dipolimasi wo kubona igisubizo mu mahoro, harimo kubahiriza ibiganiro bya Luanda”.

Cyril Ramaphosa yemeje ko bazitabira inama ihuza imiryango ya EAC na SADC itangira kuri uyu wa Gatanu igasoza ku wa Gatandatu mu Gihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Dar es Saalam.

Agaruka kuri iyo nama ya Dar es Saalam , Ramaphosa yagize ati:”Tuzasubiramo ko duhamagararira guhagarika imirwano no gusubukura kw’ibiganiro byo kugera ku gisubizo nyacyo kandi kirambye kandi tuzakora ku buryo abahungu bacu , abasirikare bacu bagaruka i Muhira”.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko  ya Afurika y’Epfo muri iki cyumweru bumvikanye banenga icyemezo cyo kohereza ingabo z’iki Gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba kugeza ubu Minisiteri y’ingabo itarashobora gucyura imirambo  y’abasirikare biciweyo.

Afurika y’Epfo na Malawi na Tanzania ni byo bihigu byo muri SADC byohereje ingabo gufasha Leta ya DRC. Ku wa Gatatu, Perezida wa Malawi yatangaje ko ingabo z’Igihugu cye zigomba kwitegura gutaha.

UBWOBA BWINSHI I BUKAVU.

Hagati aho, amakuru atandukanye aremeza ko imirwano yakomeje ku wa Kane hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta mu gace kegereye Katana muri Teritwari ya Karehe y’Intara ya Kivu y’Epfo.

Katana iri ku ntera ya Kilometero 10 uvuye ku Mujyi muto wa Kavumu ufite ikivuga cy’indege. Kugeza ubu nta makuru yizewe aremeza niba M23 yafashe Katana. Amashusho amwe yashyizwe ku mbuga Nkoranyambaga n’abaturage bavuga ko abasirikare ba Leta bahunze Katana berekeza i Kavumu. Mu nambara , ibintu bishobora guhinduka umwanya uwo ari wo wose kuri buri ruhande.

Hepfo ku Ntera ya Kilometero zisaga 50 uvuye aho, ni Mujyi wa Bukavu, ahavugwa ubwoba muri rubanda kubera imirwano isa n’irimo gusatira uyu Mujyi. Amashuri makuru na Kaminuza nibura ebyiri mu Mujyi wa Bukavu zasohoye amatangazo ko zihagaritse amasomo kuva kuri uyu wa Gatatu kubera uko ibintu byifashe.

Go toTop