Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba William Ruto yahuye n’intumwa zoherejwe na Perezida wa Congo Felix Tshisekedi Tshilombo, bakaba bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Nk’uko byatangajwe na Perezida wa Kenya, William Ruto ibyari mu byigwa ni umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Biyaga bigari muri rusange.
Ati:”Twese hamwe , twarebeye hamwe ibigomba kwigwaho nk’igisubizo cyatanzwe na SADC na EAC munama yabereye muri Tanzania, n’ibyatanzwe nk’igisubizo na Afurika yunze Ubumwe yabereye muri Addis Ababa mu Gihugu cya Ethiopia.
Itsinda ryoherejwe na Felix Tshisekedi Tshilombo wa Congo , ryari riyobowe na Lambert Mende , Minisitiri w’inganda Julien Paluku na Alexis Gisaro Minisitiri w’ibikorwaremezo.
Iyi nama ibaye nyuma y’ingendo zitandukanye zakozwe n’abihaye Imana muri iki Gihugu cya Congo bagahura n’abayobozi barimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Umubano wa Felix Tshisekedi na William Ruto ntabwo wigeze umera neza kuva muri 2023 ubwo EAC yakuraga ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho izi ngabo zashinjwaga gufasha M23 aho kuyirwanya.