Perezida wa Congo, Felix Antoine Thisekedi Tshilombo w’imyaka 61 y’amavuko, yavuze ko abagera ku 10,000,000 baburiye ubuzima mu Burasirazuba bwa Congo mu ntambara byatewe n’uruhare u Rwanda rufite mu gufasha AFC/M23 agaragaza ko rukwiye kubibazwa.
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwashinze icyiswe ‘Genocost’ muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasan, ku wa 31 Werurwe, 2025.
Iyo Genocost [Genocide Cost], akaba ari umushinga w’urubyiruko muri Congo, ugamije kwikuraho ibibazo no guhakana uruhare rwa Leta ya Congo mu bapfira mu Ntambara ahubwo bikegekwa ku bandi nk’uko bigaragara mu nyandiko yabo yashyizwe kuri ‘genocost.or’, aho bavuga ko “Intego ya Genocost ari ugukuraho ibiganiro biyobya mu itangazamakuru harebwa impamvu ya nyayo ya Genocide ibera muri Congo n’abayitera”.
Muri ibyo biganiro bitumirwamo abayobozi batandukanye n’urwo rubyiruko, kuri uyu wa 31 Werurwe 2025, Perezida Felix Tshisekedi wari utahiwe, yavuze ko muri Congo hamaze kugwa abarenga 10,000,000 mu Ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo kandi bose bagomba kubazwa u Rwanda.
Yagize ati:”Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite ubukungu ariko ikagira amateka akomeye. Nyuma yo kumenyekana nk’Igihugu gikize ku butunzi kamere, Ibitavugwa, kutumvikana no kugira ibyirengagizwa. Ubuzima bw’inzirakarengane z’irenga 10,000,000 bwatwawe urusorongo n’ubugome bwari bugambiriye kumaraho agace kose”.
Felix Tshisekedi yavuze ko ibiganiro byatangijwe n’urwo rubyiruko hari icyo bizatanga kugira ngo amahanga yemere Genocide ibera muri Congo ikozwe n’Abanyamahanga ndetse agaragaza ko ukuri kwahishwe gutangiye kwigaragaza.

Ati:”Guhura n’ibyo byaha by’ubusanyamaswa, kwirengagizwa igihe kirekire no guteshwa agaciro n’imiryango mpuzamahanga. Ibi bikorwa bibi, byakozwe n’Ibihugu bimwe na bimwe by’ibituranyi, cyane cyane u Rwanda, binyuze mu mitwe barema , bituma hatabaho gushidikanya ko hariho Jenoside nyakuri muri buri kimwe muri ibi bihe by’amage”.
Iri jambo rya Felix Tshisekedi ryumvikanishaga ko u Rwanda ruri gukora Jenoside muri Congo nk’uko yabibwiye urwo rubyiruko rwihishe inyuma ya Genocost.
Yakomeje agira ati:”Banya-Gihugu, urugendo rwacu rwo gushaka ukuri n’amahoro rurimo imbogamizi nyinshi za politiki, diplomasi, n’ibitekerezo, ariko ni ngombwa kandi ntizagabanuka”.
Leta y’u Rwanda ni kenshi ivuga ko ibibazo bya Congo , bikwiriye kureba Abanyekongo ubwabo ndetse ikabasaba ku byikemurira badashyizemo abaturanyi, gusa bimaze kugaragara ko Leta ya Kinshasa yo iba yifuza ko aho kubarwaho amakosa y’intambara zihora mu Burasirazuba bwa Congo n’ibindi byatambutse, ahubwo baba bifuza ko byashyirwa ku bandi.
Yegetse ku Rwanda ibyo byose, mu gihe hari hamaze igihe ibiganiro biganisha ku mahoro , aho aherutse guhura na Perezida Kagame umusaba kudakorana na FDLR igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda ndetse akanamusaba kwikemurira ibibazo bye mu biganiro na M23 atabishyize ku Rwanda.
Ku rundi ruhande, M23 nayo isaba Leta ya Congo ibiganiro n’ubwo byagiye bikomwa mu nkokora n’ibihano byashyiriweho abagize AFC/M23 byanatumye ibyagombaga kubera muri Angola ku wa 18 Werurwe 2025 bitaba , icyakora nyuma y’aho bikavugwa ko bagiye muri Qatar n’ubwo nta byigeze bitangazwa n’impande birebera.
Joseph Kabila , Moise Katumbi n’abandi banyekongo, bagiye basaba Felix Tshisekedi kuganira n’imitwe yitwaje intwaro bakikemurira ibibazo ubwabo hatabayemo abo hanze.