Advertising

Tshisekedi, Paul Kagame na Ramaphosa bagiye guhurira munama ikomeye 

02/04/25 6:1 AM
1 min read

Byemejwe ko Perezida Kagame, Perezida Felix Tshisekedi na Perezida wa Afurika y’Epfo bagiye guhurira munama y’Umuryango ya EAC na SADC nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Kenya William Ruto.

Amakuru avuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi na Perezida wa Afurika y’Epfo Ramaphosa bari mubemeje ko bazitabira iyi nama izahuza imiryango ibiri ariyo EAC na SADC.

Ni nyuma y’aho buri muryango uteranye ku giti cyawo ukemeze ko ukwiriye kuganira n’undi muryango mu rwego rwo gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Akarere k’Ibiyaga bigari muri rusange.

Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba William Ruto yatangaje ko iyi nama ari ngombwa kugira ngo hashakwe “Amahoro n’umutekano kuko ari iby’ingenzi mu bucuruzi n’ishoramari mu Karere kacu”.

William Ruto akaba yavuze ko yishimiye gutangaza ko Ubuyobozi bwa SADC n’ubwo EAC bwemeye ko habaho inama ihuriweho igamije gushakira amahoro mu buryo burambye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Perezida wa Kenya yavuze ko binyuze mu bushake bw’Imiryango yombi , hazabaho kumvikana uburyo bw’amahoro muri Afurika.

Yakomeje agira ati:”Perezida Samiah Suluhu Hassan wa Tanzania, Felix Tshisekedi wa Congo , Paul Kagame w’u Rwanda , Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo , Kaguta Museveni wa Uganda , Sheikh Hassan Mohamud wa Somalia bemeje ko bazirabira iyi nama idasanzwe izabera muri Dar Es Salaam.

Dr Charles Muligande , Impuguke muri Politike n’imibanire y’Ibihugu avuga ko iyi nama ishobora gutanga umusaruro mu gihe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yaba abishaka.

Inama izahuza imiryango ibiri ariyo EAC na SADC iteganyijwe kuba ku wa 08 Gashyantare, ikazaba ije ikurikiye izindi nama 2 zakozwe na buri muryango dore ko iya EAC yabaye hifashishijwe Ikoranabuhanga tariki 29 Mutarama , n’aho iya SADC ikaba tariki 31 Mutarama muri Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop