Gusubizanya mu magambo hagati ya Donald Trump na Pasiteri Budde wasabye Donald Trump kubabarira abaryamana bahuje ibitsina n’ababyihinduje bije nyuma y’ikibwirizwa uyu mugore yatanze ku wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 mu iterero rye i Washington.
Mu kumusubiza, Donald Trump mu masaha ya Kare yo kuri uyu wa Gatatu nawe adaciye ku ruhande yagize icyo abwira Bishop, amwita umwanzi we agaragaza ko avanga Politike n’ibyo munsengero.
Trump yagize ati:”Azana itorero rye mu Isi ya Politike mu buryo budasobanutse,rero Budde n’itorero rye bagomba gusaba imbabazi abamwumvise , yananiwe kwatuza umunwa we umubare w’abimukira baza mu Gihugu cyacu mu buryo butemewe n’amategeko bakica abantu. Bamwe banjyanwe muri Gereza abandi batwarwa mu bigo by’abafite ibibazo byo mu mutwe”.
Yakomeje agira:” Ni ikibazo gikomereye cyane igihugu cyacu. Uretse ibyo yavugaga bitumvikana, n’ikibwiriza cye ntabwo cyari gishamaje. Ntabwo akazi ke agakora neza (Ko kubwiriza)”.
Mu kiganiro Budde yagiranye na CNN yagaragaje ko icyo yari agambiriye , kwari ukwibutsa Donald Trump n’abandi barengera uburenganzira bwa muntu, kwibuka ikiremwamuntu.
Ibi byavuzwe na Reverend Mariann Edgar Budde wo mu Itorero rya EPISCOPAL riherereye muri Washington. Edgar ubwo yari imbere y’imbaga y’abayoboke be, yasabye Trump guha imbabazi abakora ubutinganyi , agaragariza Trump ko ari Imana yamuhaye ubwo bushobozi bwo kuyobora bityo ko ngo atakwegezayo bamwe.
Yagize ati:”Mureke ngire icyanyuma nsaba Bwana Perezida, abantu za Miliyoni, barakwizeye kandi nawe nk’uko wabivuze ejo hashize, wakwijijwe n’ikiganza cy’Imana.Mu izina ry’Imana yacu, ndagusaba kugirira imbabazi abantu bo mu Gihugu cyacu, bafite ubwoba”.
Yakomeje agira ati:”Ni abatinganyi b’abagabo n’abatinganyi b’abagore baryamana n’abo bahuje igitsina, ndetse n’abana bihinduje ibitsina byabo. Ni aba Demokarate naba Repubulika n’abo mu miryango y’ingenga , bose batewe ubwoba mu buzima bwabo”.
Yakomeje avuga no ku mpunzi zageze muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko Trump yavuze ko azasubiza iwabo. Yagize ati:”Abantu basarura imyaka yacu bakanasukura amazu yacu, abakora mu mazu yororerwamo inkoko, n’ababazi, aboza amasahani muri za Restaurant ndetse bagakora no mu mavuriro basimburana, bashobora kuba atari Abanyagihugu cyangwa baraje bitemewe. Ariko benshi mu baje muri Amerika ntabwo ari abanyabyaha. Bishyura imisoro kandi ni abaturanyi beza”.