Trump yahagaritse imfashanyo Amerika yahaga Afurika y’Epfo

02/10/25 11:1 AM
1 min read

Perezidansi ya Amerika yatangaje ko Perezida Donald Trump yasinye itegeko ryo guhagarika imfashanyo Amerika yahaga Afurika y’Epfo nyuma yo kunenga amategeko y’icyo Gihugu yerekeye Ubutaka.

Donald Trump yasinye iri tegeko kandi nyuma y’aho Afurika y’Epfo itanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera irega Israel Igihugu gucuditse na Amerika gukorera Jenoside Abanyepalisitine mu Ntara ya Gaza.

Mu mwaka wa 2023 , Amerika yahaye imfashanyo ya Miliyari $440 nk’uko bitangazwa na Amerika. Ronald Lamola Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo avuga ko iki cyemezo cya Amerika kidashingiye ku makuru ahamye.

Trump avuga ko Ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwambura abantu bamwe ubutaka bukabafata nabi cyane. Amerika yatangaje ko izakira nk’impunzi abazungu b’abahinzi bo muri Afurika y’Epfo no gutanga imfashanyo y’ibanze kubageze mu Gihugu.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyrill Ramaphosa yasinye itegeko rigenga ubutaka agaragaza ko rigamije gukuraho ubusumbane no korohereza Leta kubona aho gukorera ibireba inyungu rusange

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yavuze ko bitangaje kubona itegeko Donald Trump yasinye ryorohereza abazungu babayeho neza kandi bakize mu gihe abandi bafite ibibazo nyabyo birukanwa muri Amerika bagasubizwa aho bakomoka.

Go toTop