Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Leta ya New York muri Amerika yamaganye Perezida Donald Trump, imushinja gusuzugura ukwemera kwabo nyuma yo gushyira hanze ifoto yakozwe na Al yambaye nka Papa.
Ni ifoto yasangijwe na White House ku mbuga nkoranyambaga zabo mu gihe Abagatolika bari bari kwibuka Papa Francis wari umaze igihe gito apfuye (ku wa 21 Mata 2025) ndetse n’umuhango wo gushyiraho umusimbura utari watangira.
Nyuma yo kubona iyo foto Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Leta ya New York yamaganye Perezida Donald Trump, imushinja gusuzugura ukwemera kwabo.
Basubiza ubutumwa bwa White House kuri X bagize bati:”Twashyinguye Papa Francis wacu kandi n’Aba-Karidinali bari kwitegura kwinjira mu muhango wa Conclave. Rero ntudusekere”.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Matteo Renzi nawe yanenze ubutumwa bwa Donald Trump.
Ati:”Iyi ni foto itesha agaciro abemera , igasuzugura inzego”.

Ni nyuma kandi y’uko Trump yari amaze ku bwira abanyamakuru ko “Yifuza kuba Papa”.
Perezida Donald Trump si we Perezida wa Mbere urezwe gusuzugura ukwemera kw’Abagatolika kuko n’uwo yasimbuye Joe Biden yabishinjijwe ubwo yakoraga ikimenyetso cy’umusaraba ari mu isiganwa ry’imodoka ahitwa Tampa muri Leta ya Florida.
Umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni yirinze kugira icyo avuga ku myitwarire ya Donald Trump ndetse n’igisubizo cye cy’uko yifuza kuba Papa mu gihe uwariho yapfuye ndetse hataraboneka umusimbura.
Ifoto ya Donald Trump yashyizwe hanze ku wa Gatanu mu ijoro aho yari yambaye nk’uko Papa aba yambaye