Nyuma y’imyaka 3 n’igice, icyamamare mu muziki, Trey Songz, asiragira mu nkiko kubera gukubita agakometsa umupolisi, ubu yamaze gutegekwa n’urukiko kumwishyura Miliyoni 11$ angana na Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umucamanza wa Las Vegas yategetse umuhanzi Tremaine Neverson wamamaye nka Trey Songz kwishyura Miliyoni $11 [Asaga Miliyari 15 Frw], nyuma y’uko umupolisi amushinje kumukubita akanamukomeretsa. Mu 2021 Trey Songz n’umurinzi we bakubise umupolisi muri Maryland witwa Tyrelle Dunn ubwo uyu mupolisi yageragezaga gukiza umugore we.
Muri uwo mwaka ubwo Trey Songz yizihizaga isabukuru y’imyaka 37 muri Hoteli yarimo i Las Vegas, yari kumwe n’abakobwa n’abagore, ndetse ngo harimo n’umugore wa Tyrelle Dunn. Uyu mugabo ubwo yari ari hanze y’icyumba nibwo yumvishe ijwi ry’umugore we asa n’ukeneye ubufasha, ahita agerageza kuza kumufasha ariko Trey Songz n’umurinzi we baramukubita ku buryo yakomeretse bikamubuza no gukomeza akazi ke.
Trey Songz utaragira icyo atangaza ku mwanzuro w’urukiko, ari mu bahanzi b’abanyamerika bubatse izina ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya ‘R&B’. Yamamaye mu ndirimbo nka ‘Na-Na, Slow Motion, Bottoms Up, Heart Attack’ n’izindi.