Advertising

Tom Close yahigiye kwihaniza Tems wasuzuguye Abanyarwanda

01/31/25 9:1 AM
1 min read

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’Umuganga Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close, yasabye Abanyarwanda kumufasha bagaca agasuzuguro ka Tems wari ufite igitaramo mu Rwanda akagisubika yitwaje umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tems ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 2 kuri X yahoze yitwa Twitter, anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze yagaragaje ko igitaramo yari afite mu Rwanda ku wa 22 Werurwe, 2025 cyasubitswe kubera ibyo yise umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidafite n’aho bihuriye n’u Rwanda.

Ni igitaramo yasubitse amatike yacyo atari yajya hanze , kuko yari yatangaje ko amatike azasohoka vuba, kikaba cyaragombaga kubera muri BK Arena ahasanzwe habera ibitaramo binini hano mu Rwanda.

Tems yatangaje ko ari kimwe mu bitaramo yise’ Born In The Wild World Tour’, n’u Rwanda rukaba ruri mu byo yagombaga kugeramo aririmbira abakunzi be dore ko yamenyekanye cyane mu ndirimbo Essence yafatanyije na Wizkid nawe wo muri Nigeria aho Tems avuka.

Yagize ati:”Mperutse kwamamaza igitaramo cyanjye mu Rwanda ariko sinamenya ko hari amakimbirane u Rwanda rufitanye na Congo. Ntabwo ngambiriye kwisanisha n’ibibazo by’Isi, ariko ndasaba imbabazi nibijya muri iyo nzira”.

Yakomeje agira ati:”Nukuri nta gitekerezo narimfite cy’ibiri kuba. Umutima wanjye rero wakozweho nabyo. Amakimbirane ntabwo aba ari imikino, kandi ndizera gusengera amahoro muri iki gihe”.

Nyuma yo kubona ibyo yise agasuzuguro ka Tems, Tom Close yasabye Abanyarwanda kwishyira hamwe ubundi baca ako gasuzuguro bagakorera igitaramo muri BK Arena ku itariki icya Tems cyagombaga kuberaho kandi kikaba ari igitaramo cy’Abanyarwanda gusa.

Tom Close yagize ati:” Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n’abahanzi b’abanyarwanda muri BK Arena , kuri iyi tarike, mubigaragaze muri comments, Retweets na Likes. Twagiye”

Benshi mu bakunzi be bahise basubiza Tom Close ko biteguye guca ako gasuzuguro maze bagategura iki gitaramo kikaba kuri uyu munsi mu rwego rwo kwera Tems n’abo bakorana ko bibeshye.

Fifi yagize ati:” I don’t even know her (Nta nubwo muzi) , rero mutwihere show twuzuze Arena naho we twe kumutindaho”.

Ukoresha amazina ya ‘Stars Gallery’ kuri X , yasabye BK Arena gufata amafaranga bari guha Tems , bakayaha abahanzi Nyarwanda barimo ; Riderman , Bull Dog, The Ben na Bruce Melodie ubundi bagataramira abanyarwanda.

Ati:” Dear BK ARENA nta kuntu aya mafaranga mwari guha Tems mwayaha Rider Man, Bull Dog, The Ben na Bruce Melody Kuri Iyi Tariki bakazaduha show n’ubundi ko aribo bakunzwe muri uru Rwanda mukava kuri Tems utubaha u Rwanda n’Abanyarwanda? Murakoze cyane “.

Kugeza ubu Bk Arena ntacyo yari yasubiza kuri ubu busabe bw’aba bose barimo na Tom Close.

Ubwo Tom Close yitabiraga igitaramo cya The Ben yari yasezeranyije Abanyarwanda kuzabaha igitaramo cye bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop